Kuri iki Cyumweru, itariki 2 Mata 2023, Umuyobozi w’Ingabo za Algeria, Lt.Gen. Said Chengriha, yongeye gusubiramo ko igihugu cye kitazemera ingabo zose z’amahanga zakoherezwa mu karere giherereyemo hitwajwe kurwanya iterabwoba .
Mu ijambo rye, Gen. Chengriha yagize ati: “Algeria yanze uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivanga kw’amahanga mu karere hitwajwe kurwanya iterabwoba kuko ari inzira yerekanye ko yananiwe burundu”.
Umuyobozi w’ingabo ariko, nta bisobanuro yatanze ku bijyanye n’amahanga ashaka kohereza ingabo mu karere nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya ivuga.
Chengriha ati: “Icyifuzo cya Algeria ni uguha imbaraga nshya ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel na Sahara.”
Algeria ikomeza yemeza ko ibihugu byo mu karere bifite inshingano zo kurwanya iterabwoba ku giti cyabyo.
Algeria yarwanyije ibikorwa by’igisirikare cy’u Bufaransa mu gihugu cy’igituranyi cya Mali mu 2013. Paris yaje kuvana ingabo zayo muri Mali muri Kanama 2022.
Algeria kandi yashinze itsinda ry’ibihugu rya ‘Group of Field Countries’, ririmo Mali, Nigeria, na Mauritania, kugira ngo rihuze ibikorwa bya gisirikare, umutekano, n’ubutasi mu kurwanya iterabwoba, mu gihe buri gihugu gikorera ku butaka bwacyo, hadashyizweho umutwe w’ingabo uhuriweho cyangwa ngo bishake ubufasha bw’amahanga.
Algeria ikaba yaranze inshuro nyinshi kwitabira ubufatanye bwa gisirikare mu kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel.


