Burundi: Abantu 19 bahoze muri RED-Tabara boherejwe n’u Rwanda bakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera bw’u Burundi bwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu bantu 19 bahoze mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD ufite ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo .

Abaciriwe urubanza bari bahungiye mu Rwanda mbere y’uko rubashyikiriza abayobozi b’u Burundi mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga muri 2021.

Nk’uko kopi y’urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru rwa Komine Muha mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura ibyerekana, abahamwe n’ibyaha uko ari 19 ni abagabo gusa kandi bose b’Abarundi nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga.

Iyo kopi igaragaza amazina yabo yose y’Ikurundi n’aya gikirisitu igira iti:” bahamwe n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu n’abenegihugu none bahanishijwe gufungwa ubuzima bwabo bwose”.

Abandi bagabo batatu bahanishijwe gufungwa imyaka 20. Bahamwe n’icyaha co gufasha umutwe w’iterabwoba. Babiri mu bagize gatsiko kakurikiranwaga n’ubutabera urukiko rwabagize abere.
Abaciriwe urubanza uko ari 21 bategetswe kwishyura indishyi ya miliyoni 600. Azahabwa Leta y’u Burundi kubera abantu bapfuye, ibintu byangiritse birimo ivuriro, nk’uko umucamanza yabitegetse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *