Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 04 Mata 2023, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi bwakiriye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 30 y’amavuko, ukurikiranyweho kwica umwana w’umugabo we yareraga w’imyaka 6 y’amavuko, utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana ,Akagari ka Mahaza, Umudugudu wa Kibeho, aho yamukubise isuka mu mutwe yamara kumwica akamutaba mu rutoki aho yahingaga .
Ubushinjacyaha Bukuru dkeshaa iyi nkuru buvuga ko icyaha cyakozwe ku itariki ya 29 Werurwe 2023 biturutse ku makimbirane uregwa yari yagiranye n’umugabo we agakeka ko nyina w’uwo mwana ari we utuma umugabo amutoteza avuga ko atita ku mwana we.
Bivugwa ko yabonye umugabo abyutse agiye mu kazi , nawe akabyutsa umwana ngo akamushuka ko agiye kumufasha kurera umwana muto yari afite aho bahingaga, yagerayo agahita amuhondagura n’isuka mu mutwe yamara kumwica akamutaba mu rutoki agahungira kwa nyina wabo mu wundi murenge, ariho yafatiwe n’inzego zibishinzwe.
Mu kubazwa, uyu mugore ngo yemeye icyaha avuga ko yabitewe n’umujinya, ariko ubushinjacyaha bugasanga yari yarabigambiriye kuko abaturanyi bavuga ko yahoraga abwira nabi umwana bakagira ngo ni ukumuhana bisanzwe bitageza aho kumwica.
Naramuka ahamwe n’icyaha ashinjwa uregwa azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku Ngingo ya 107 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


