Amazi yuzura mu byuzi bya Mushengezi, agatwara amafi ye

Musanze: Umuturage ari mu gihombo cya Frw miliyoni 40 avuga ko yatewe n’ubuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Mushengezi Jean Damascène utuye mu mudugudu wa Mpenge, akagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza arasaba Urwego rw’Umuvunyi ko yarenganurwa, agakurwa mu gihombo cya miliyoni 40 ahamya ko yatewe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze.

Nk’uko abivuga, ngo ni igihombo yagize nyuma yo kugirana amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere akora umushinga w’ubworozi bw’amafi, bumukodesha igishanga. Avuga ko yatangiye umushinga we ku buryo mu gihe cy’amezi 6 ngo yajyaga abona umusaruro wa toni enye z’amafi afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17, ariko ngo waje kwangizwa n’amazi yayobowe mu byuzi bye ubwo hakorwaga imihanda ya Kaburimbo mu mujyi wa Musanze ngo none akaba asigaye asarura ibiro mirongo itanu gusa.

Agira ati: “Nagize igihombo kinini natewe n’akarere ka Musanze biturutse ku mazi bayoboye mu byuzi byanjye kuko umusaruro nabonagamo wa toni enye buri mezi atandatu ufite agaciro ka miliyoni cumi na zirindwi ntakiwubona ahubwo nkaba nsigaye mbona ibiro mirongo itanu gusa bivuze ngo maze guhomba agera kuri miliyoni mirongo ine y’amafaranga y’u Rwanda.”

Abajijwe uko amasezerano ye n’akarere yari ateye, Mushengezi yavuze ko bari bafitanye amasezerano yo kujya yishyura ibihumbi ijana na cumi (110,000 Frw) buri mwaka nk’uko bigaragara ku masezerano BWIZA ifitiye kopi ariko nyuma yo kwangiza ibyo byuzi [bimaze kurohwamo amazi yo muri rigoli za ya mihanda, amafi yose aratemba igihe cy’imvura ], akarere kavuguruye amasezerano na we ngo ashyirwa ku musoro w’ibihumbi bitatu gusa by’ amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati: “Mu masezerano n’akarere, nishyuraga ibihumbi ijana na cumi buri mwaka ariko maze guhombywa n’ayo mazi, akarere kahinduye amasezerano kanshyira ku musoro w’ibihumbi bitatu gusa. Bityo, nkifuza ko kampa ingurane cyangwa kakampa ibingana n’agaciro k’umushinga wanjye kandi bagakosora ibikorwa byabo byangiza umushinga wanjye.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yatangaje ko hari raporo yakozwe n’abatekinisiye b’akarere bagaragaza imiterere y’iki kibazo, aho avuga ko atabihakana cyangwa ngo abyemeze, gusa yizeza itangazamakuru ko akarere kazamusura, harebwe mu buryo bwimbitse iby’iki kibazo, byaba ngombwa akishyurwa cyangwa akagana izindi nzego.

Yagize ati: “Sinavuga ko raporo yakozwe nabi ariko bihawe umurongo ko azasurwa, hari igihe twahagera, tugasanga nta gishya kirimo. Birashoboka ko yaba afite ukuri cyangwa ntako afite kandi ntabwo turi Imana ariko tuzajya kubireba. Ibyo tuzasanga byarangiritse, bizishyurwa ariko nibinanirana, nk’uko mu nkiko bikorwa, ntabwo ibisubizo bigarukira ku karere, yagana izindi nzego zisumbuye zikamurenganura.”

Iki kibazo cyagejejwe ku Muvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, afata umwanzuro wo kuhasura ari na byo byakozwe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya akarengane, Yankurije Odette, aherekejwe n’umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu karere, Ndahayo Jean nubwo umunyamakuru wa BWIZA yashatse kumuvugisha akabyanga, akavuga ko atari umuvugizi w’akarere.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine avuga ko ibibazo byose bitazajya bikemurwa n’Urwego rw’Umuvunyi kabone nubwo rufite inshingano zo kurwanya akarengane na ruswa ahubwo ko n’abaturage bakagombye kujya banyurwa n’ibyemezo biba byafashwe aho gukomeza gusiragira mu nkiko kuko ngo bikenesha.

Yagize ati: “Mu by’ukuri, Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano nyinshi ariko nta mpamvu ko ibibazo byose byajya bikemuka aruko twamanutse; ari nayo mpamvu dusaba ko izo nzego zajya zikemura ibyo bibazo vuba byananirana ku rwego rwo hasi, bigashyikirizwa urwego rwisumbuye. Ikindi kandi twasaba abaturage nuko bajya banyurwa n’ibyemezo byafashwe n’inkiko kuko imanza si nziza. Naho ku kibazo cya Mushengezi Jean Damscène, nyuma yo gusura ibyuzi bye, tugiye gusesengura inyandiko zose yaduhaye harimo n’amasezerano ye n’akarere, tuzamugezaho imyanzuro yafatiwe ikibazo cye mu gihe cy’amezi atatu. Nakomeze rero yihangane.”

Abajijwe niba gahunda yo gusura abaturage itanga umusaruro, Nirere Madeleine yagize ati: “Gahunda yo gukurikirana ibibazo by’abaturage twabasanze iwabo, bitanga umusaruro kuko iyo twamanutse mu turere, twumva ibibazo neza kuko tuba turi mu baturage. Ikindi kandi ni uko bifasha abaturage kudasiragira ngo baze i Kigali ahubwo tukabasanga iwabo noneho ibidakemukiye aho mu nteko, tukabiha ukwezi kumwe gusa.”

Urwego rw’Umuvunyi ni urwego ruteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, rufite zimwe mu nshingano harimo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, gufata ingamba rufatanyije n’izindi nzego, gusuzuma ibibazo bitakemuwe n’izindi nzego zibishinzwe, kwakira no kumenyekanisha imenyekanisha mutungo, kugira inama guverinoma yo gushyira politiki yo gushyiraho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa, gushakisha no gusesengura amakuru kuri ruswa, kwaka inzego zose amakuru ajyanye na ruswa, gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusubirishamo imanza zirimo akarengane n’ibindi.

Amazi yuzura mu byuzi bya Mushengezi, agatwara amafi ye
Amazi yuzura mu byuzi bya Mushengezi, agatwara amafi ye

img-20230405-wa0009.jpg
Nirere yavuze ko umwanzuro kuri iki kibazo uzagezwa kuri uyu mushoramari
Nirere yavuze ko umwanzuro kuri iki kibazo uzagezwa kuri uyu mushoramari

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *