Kindu: Bategereje mu minsi iri imbere abarwanyi ba M23 bazashyira intwaro hasi

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi ba M23 “bakomoka muri Congo” bazashyira intwaro hasi bategerejwe i Kindu mu minsi iri imbere nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Kindu ku wa Gatatu, itariki ya 05 Mata 2023, ubwo yabonanaga n’abaturage, ariko ashimangira ko abarwanyi b’abanyamahanga bo muri uwo mutwe bo bagomba gusubira iwabo .

Nk’uko Augustin Mulamba Atibu abitangaza ngo abazasubizwa mu buzima busanzwe (démobilisés) b’Abanyekongo bonyine bo muri uyu mutwe wa M23 ni bo bazemerwa muri uyu murwa mukuru w’Intara ya Maniema.

Ati: “Ukuri ni uko, mu Masezerano ya Luanda, Guverinoma ya Congo yasabwe gushaka ahantu haaaashyirwa Abanyekongo bazashyira intwaro hasi bo muri M23. Tugomba kumenya ko muri M23 harimo n’Abanyekongo. Kubatahura bizakorwa ku rwego rwa Kivu y’Amajyaruguru kugirango hamenyekane Umunyekongo ni inde kandi ni inde utari we. Umunyekongo, azajyanwa i Kindu n’utari Umunyekongo, ariko w’Umunyarwanda, asubizwe mu Rwanda, Umunyakenya muri Kenya, gutyo gutyo. Ibi, ni mu gihe kitarenze amezi atatu “.

Iyi nkuru dukesha Mediacongo.net yibutsa ko imiryango 3 itegamiye kuri leta, cyane cyane Sosiyete Sivile Nshya ya Congo (NSCC), Umuryango mushya wa sosiyete sivile (NDSCI) hamwe n’ibiro by’abagenzuzi b’uburenganzira bwa muntu (BIDH), mu itangazo ryashyizweho umukono ku ya 27 Werurwe, yarwanyije uku gukusanyiriza abarwany ba M23 muri iyi ntara.

Kubw’iyi miryango ya sosiyete sivile ya Maniema, kohereza abo barwanyi ba M23 bazaba bemeye gushyira intwaro hasi muri Kindu ngo bwaba ari uburyo bwateguwe bwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’uyu mutwe ngo kitari ikindi usibye kwigarurira Kivu yose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *