Rutshuru: Sosiyete sivile irashinja Ingabo za Uganda gukorana na M23

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare ba Uganda boherejwe muri Congo barimo kwagura aho bazakorera muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’ Amajyaruguru) nyuma yo koherezwa vuba aha mu mujyi wa Bunagana mu butumwa bwo kubungabunga umutekano, mu rwego rw’ingabo z’akarere ka EAC, ariko Sosiyete sivile y’aha irashinja izi ngabo gukorana na M23 .

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 08 Mata 2023, abo basirikare ba Uganda bagaragaye mu murwa mukuru wa Teritwari ya Rutshuru no mu mujyi wa Kiwanja aho bagomba gutura, nk’uko amasoko amwe avuga.

Nk’uko biherutse gutangazwa n’umuhuza Uhuru Kenyatta wagize uruhare mu masezerano ya Nairobi, ngo inyeshyamba za M23 zishobora kuva mu turere twose zigenzura bitarenze ku itariki ya 15 Mata 2023 nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.

Ni muri urwo rwego ingabo za Uganda zigize ingabo za EAC zirimo gukora ubutumwa bw’iperereza mu turere bazaba bakoreramo.

Usibye Bunagana aho zamaze gushinga ibirindiro, aba basirikare ba Uganda bagomba no kujya mu tundi duce nka Tshengerero, Rwanguba, Rutshuru-centre, Kiwanja kugera i Mabenga. Kuba hari aba basirikare bizafasha kandi gufungura umuhanda wa Bunagana-Rutshuru-Goma na Goma-Kiwanja-Butembo aho bahamagariwe kurinda urujya n’uruza nk’uko bitangazwa.

Societe sivile ya Rutshuru ariko hagati aho iracyashidikanya ku butumwa bw’izi ngabo. Kuri Jean-Claude Bambanze, perezida wayo, ingabo za Uganda zisa nkaho zifatanya n’inyeshyamba za M23 zikigaragara mu mijyi myinshi ikunze kugaragaramo UPDF.

Ati: “Ntabwo mbona ko ingabo za EAC zigenzura akarere, oya, ahubwo ni ugukorana na M23. Buriwese azi ko inyeshyamba za M23 zatsinzwe muri 2013 zahungiye muri Uganda. Bagezeyo, bamburwa intwaro. Ugomba kwibaza ikibazo cy’uko bisanze muri parike yigihugu ya virunga, aho bakuye intwaro. Uganda ni yo yabahaye intwaro n’u Rwanda ”.

Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko mu minsi ishize, habaye urujya n’uruza runini rw’inyeshyamba za M23 n’ibikoresho byazo ngo zerekeza ku musozi wa Sabyinyo mu gihe hagitegerejwe izindi nzira zo kwamburwa intwaro ndetse no gushyirwa mu nkambi imwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *