U Bushinwa bwohereje indege nyinshi z’intambara n’amato hafi ya Taiwan

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, u Bushinwa bwohereje indege nyinshi z’intambara n’amato y’intambara hirya no hino hafi ya Taiwan ku munsi wa kabiri w’imyitozo minini ya gisirikare, mu kwerekana ingufu nyuma y’inama yahuje perezida w’icyo kirwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika .

Iyi myitozo yamaganwe na Taipei yamaganwa kandi isaba Washington, ivuga ko “ikurikiranira hafi ibikorwa bya Beijing” kugira icyo ikora.

Imyitozo y’iminsi itatu yiswe “Joint Sword”, ikubiyemo imyitozo yo kugota Taiwan, izakomeza kugeza ku wa Mbere, nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Bushinwa bushinzwe igice cy’uburasirazuba.

Donald Ho w’imyaka 73, wakoraga siporo muri parike mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru i Taipei yagize ati: “Mfite impungenge nkeya; naba nkubeshya mvuze ko ntazo.”

Yakomeje atangariza AFP ati: “Ndacyafite impungenge kuko haramutse habaye intambara impande zombi zizababara cyane”.

Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, yahise yamagana iyi myitozo, ije nyuma yo kubonana na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Kevin McCarthy, muri California.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *