Muri Tanzaniya, hafatiwe umwicanyi wari na ruharwa mu gufata ku ngufu watorotse gereza yo muri Afurika yepfo abinyujije mu guhimba urupfu rwe .
Thabo Bester yari amaze umwaka umwe yarabuze nyuma yo gutekerezwa ko yapfuye yitwitse muri kasho yari afungiwemo.
Kumuhiga byatangiye mu kwezi gushize nyuma y’iperereza rishya ryakozwe nyuma y’urupfu rwe rw’uruhimbaano ryerekanye ko umurambo atari uwe.
Ku wa Gatanu, Bester yafashwe ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’umuntu wa gatatu ukekwaho icyaha kandi bazoherezwa muri Afurika y’Epfo nk’uko iyi nkuru ya BBC ivuga.
Polisi yavuze ko bemeza ko uko ari batatu bashakaga guhungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya.
Bester azwi nka ” Facebook rapist” cyangwa umufashi wo ku ngufu kuri facebook kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo ashuke abahohotewe.
Yahamwe n’icyaha mu 2012 kubera gufata ku ngufu no kwica umukunzi we wari umu model witwa Nomfundo Tyhulu. Umwaka umwe mbere yaho, yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu no kwambura abandi bagore babiri.
Muri Gicurasi, byavuzwe ko bamusanze yapfiriye muri kasho nyuma yo kugaragara ko yitwikiye muri gereza ya Mangaung mu Mujyi wa Bloemfontein.
Icyakora, ibitangazamakuru byaho byatangiye gushidikanya ku rupfu rwa Bester mu mpera z’umwaka ushize.


