USA na Philippines byatangije imyitozo karundura ya gisirikare nyuma y’u Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umunsi umwe u Bushinwa busoje imyitozo minini hirya no hino hafi ya Taiwan, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Philippines nabyo byatangije imyitozo minini ya gisirikare ihuriweho .

Mu minsi itatu, Igisirikare cy’u Bushinwa kitoje kugota Taiwan mu rwego rwo gusubiza guhura k’umuyobozi w’icyo kirwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu cyumweru gishize.

Washington yanenze u Bushinwa kugaragaza ingufu z’umuriro, mu gihe Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen we yavuze ko “bigayitse” kandi ko afite uburenganzira bwo gusura Amerika.

Iyi myitozo ya Amerika ariko, ngo yari yarateguwe mbere ntabwo ije mu rwego rwo gusubiza u Bushinwa nk’uko tubikesha BBC.

Washington yatangaje mu kwezi gushize ko imyitozo ngarukamwaka ya Balikatan ikorana na Philippines izaba ari yo minini kuruta iyindi yose yabanje, aho irimo ingabo zirenga 17.000, harimo 12.000 baturutse muri Amerika.

Muri iyi myitozo y’ibyumweru bibiri ya Balikatan, ingabo z’ibihugu byombi zizakora imyitozo yo guturitsa ubwato bw’intambara mu nyanja y’u Bushinwa, ibi ngo bikaba ari ibintu bishobora kubyutsa uburakari bw’u Bushinwa.

Muri Gashyantare, Washington yagiranye amasezerano mashya y’ubwirinzi na Manila aho hazashyirwaho ibirindiro bine bishya by’amato ku birwa bya Philippines byegereye amazi arwanirwa.

Bitatu muri ibyo birindiro biri mu majyaruguru y’ikirwa cya Luzon, agace kegereye Taiwan kandi hafi y’u Bushinwa.

Inzira y’amazi ikikije Philippines no mu nyanja y’u Bushinwa irimo zimwe mu nzira z’ubucuruzi zifite agaciro ku Isi, kandi mu Bushinwa mu myaka yashize hagiye haba ibibazo byo kwiyitirira aho hantu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *