Dalai Lama yasabye imbabazi nyuma ya video imugaragaza asaba umwana muto kumwonka ururimi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi mu by’umwuka wo muri Tibet, Dalai Lama, yasabye imbabazi nyuma y’amashusho amugaragaza asaba umwana w’ umuhungu kumwonka ururimi bigateza ikibazo ku mbuga nkoranyambaga .

Iyi videwo yagiye ahagaragara, yerekana Dalai Lama w’imyaka 87, asoma ku minwa umwana w’umuhungu ubwo yari agiye kumusuhuza.

Uyu mupadiri wo mu idini rya Buddha agaragara asohora ururimi rwe igihe yasabaga umwana kurwonka. Yumvikana abaza uyu mwana w’umuhungu muto muri videwo ati: “Ushobora konka ururimi rwanjye?”.

Iyi videwo bivugwa ko yafatiwe mu birori byabereye i McLeod Ganj, mu nkengero z’umujyi wa Dharamshala mu majyaruguru y’u Buhinde, ku itariki ya 28 Gashyantare nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwe rwa Twitter ryagize riti: “Nyirubutagatifu yifuza gusaba imbabazi uyu muhungu n’umuryango we, ndetse n’inshuti ze nyinshi ku Isi, kubera akababaro amagambo ye ashobora kuba yarateje”.

Rikomeza rigira riti: “Nyiricyubahiro akunze gukinisha abantu ahura nabo mu buryo bwo gukina, ndetse no mu ruhame n’imbere ya camera.” “Yicujije ibyabaye.”

Abakoresha urubuga rwa Twitter bamaganye iyi videwo, bavuga ko iteye “iseseme” kandi ari “uburwayi rwose” nyuma yuko itangiye gukwirakwizwa ku Cyumweru.

Undi wiyita Sangita yanditse ati: “Natangajwe cyane no kubona iyi video ya DalaiLama. Mu bihe byashize nabwo, yagombye gusaba imbabazi ku bitekerezo bye by’ivangura rishingiye ku gitsina. Ariko kuvuga , noneho, Onka ururimi rwanjye ku mwana muto ni amahano.”

Dalai Lama yamamaye cyane kubera guharanira ubwigenge bwa Tibet.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *