Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Uganda rushinzwe kurwanya ruswa rwanze kurekura by’agateganyo ku ngwate ku nshuro ya kabiri minisitiri ukurikiranyweho icyaha cyo gutakaza umutungo wa leta, ruswa n’umugambi wo kuriganya guverinoma .
Umucamanza mukuru Joan Aciro yahakanye icyifuzo cyo kurekurwa by’agateganyo nyuma y’uko Minisitiri Mary Goretti Kitutu w’imyaka 60, yamaze icyumweru cya pasika muri gereza.
Kitutu yari yasabye urukiko mu cyumweru gishize kurekurwa by’agateganyo, avuga ko arwaye kandi ageze mu zabukuru.
Araregwa kunyereza ibihumbi by’amabati yari agenewe abaturage batishoboye bo mu mu karere ka Karamoja ko majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu aho uyu muminisitiri yari ashinzwe ibibazo byaho.
Aka karere gakomeje gusigara inyuma mu mibereho no mu bukungu aho abaturage baho 61% babayeho mu bukene nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Benshi mu bayobozi bakuru ba guverinoma, barimo visi perezida, minisitiri w’intebe n’umuvugizi w’inteko ishinga amategeko bavugwaho ko bakiriye amwe mu mabati yanyerejwe.
Polisi mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko amadosiye menshi ajyanye n’abayobozi bafashe kuri aya mabati yoherejwe ku bashinjacyaha kandi ibirego bishobora gukurikiraho.
Perezida Yoweri Museveni yavuze ko abafashe kuri ayo mabati bagomba kuyasubiza cyangwa bakishyura amafaranga ahwanye na yo.


