Leta Zunze Ubumwe za Amerika zumvirije Umunyamabanga Mukuru wa Loni – Amabanga

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yiteguye cyane guharanira inyungu z’u Burusiya, nk’uko bigaragara mu makuru mashya ari mu nyandiko z’ibanga ziherutse gushyirwa ku karubanda agaragaza ko Amerika yanekaga Guterres .

Ayo makuru akomeje gushyirwa ahagaragara buhoro buhoro yerekana ko Washington yakurikiraniraga hafi Antonio Guterres.

Inyandiko nyinshi zikomoza ku biganiro byihariye Guterres yagiye agirana n’umwungirije.
Ni amwe mu makuru aheruka yavuye mu mabanga yamennwe abayobozi ba Amerika barimo kurwana no kumenya umuntu wayashyize ku krubanda.

Inyandiko zigaragaza ibyo Guterres yagiye avuga ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’uko abayobozi benshi ba Afurika bayibona.

Inyandiko imwe yibanze ku masezerano yo kurekura ibinyampeke binyujijwe mu Nyaja Yirabura, yagizwemo uruhare na Loni na Turkiya muri Nyakanga nyuma yo gutinya ikibazo cy’ibiribwa ku Isi.

Yerekana ko Guterres yari ashishikajwe no kubungabunga ayo masezerano ku buryo yemeye no guharanira inyungu z’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Iyo nyandiko igira iti: “Guterres yashyize imbaraga mu kugira ngo u Burusiya bushobore kohereza ibicuruzwa hanze mu mahanga, kabone niyo byaba birimo ibigo by’Uburusiya cyangwa abantu ku giti cyabo bafatiwe ibihano.”

Ibikorwa bye muri Gashyantare, nk’uko byagaragajwe n’isuzuma, ngo “byatesheje agaciro ingufu zagutse zo kugira ngo Moscou ibazwe ibikorwa byayo muri Ukraine.”

Abayobozi ba Loni bamaganye igitekerezo cy’uko umudipolomate ukomeye kurusha abandi ku Isi yorohereje Moscou.

Umwe mu bayobozi bakuru wavuze ko atagira icyo avuga ku nyandiko zasohotse, yavuze ko Loni yari “ihangayikishijwe no gukenera kugabanya ingaruka z’intambara ku bakene ku Isi.”

Ati: “Ibyo bivuze gukora uko dushoboye kugira ngo ibiciro by’ibiribwa bigabanuke, kandi ifumbire igere kuri ibyo bihugu biyikeneye cyane.”

U Burusiya bwakunze kwinubira ko ibyo bwohereza mu mahanga by’ingano n’ifumbire bigirwaho ingaruka mbi n’ibihano mpuzamahanga, kandi bwakangishije nibura kabiri kuva muri ayo masezerano yo kohereza ibinyampeke kugeza impungenge zabwo zivanweho.

Ibinyampeke n’ifumbire by’u Burusiya ntibyafatiwe ibihano mpuzamahanga, ariko u Burusiya buvuga ko bwagize ibibazo mu kubona ubwishingizi bwo kubyohereza.

Abayobozi ba Loni biragaragara rero ko batishimiye uko Amerika isobanura imbaraga za Guterres. Bavuga kandi ko Guterres yasobanuye neza ko atemera intambara y’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *