Sadio Mané yafatiwe ibihano nyuma yo gukubita mugenzi we bakinana

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Bayern Munich yafatiye ibihano umunya-Sénégal Sadio Mané, nyuma yo gukubita ingumi mugenzi we Leroy Sané basanzwe bakinana.

Iyi kipe yo mu Budage ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yatangaje ko Sadio Mané yakuwe mu bakinnyi bazifashishwa mu mukino wa shampiyona y’u Budage izahuriramo na Hoffenheim ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Bayern Mà¼nich yunzemo ko Mané azacibwa amande “nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaje nyuma y’umukino wa UEFA Champions league wabereye kwa Manchester City.”

Ibinyamakuru byo mu Budage biheruka gutangaza ko Sadio Mané yakubise ingumi y’umunwa, nyuma yo guterana amagambo nyuma y’umukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions league Bayern Munich iheruka gutsindwamo na Manchester City ibitego 3-0.

Ibitego bya Rodri Hernà¡ndez, Bernardo Silva na Erling Haaland ni byo byafashije Man City kwegukana intsinzi muri uyu mukino.

Nyuma yawo Mané utari wabanje mu kibuga yateranye amagambo na Sané bituma amukubita ingumi. Byabaye ngombwa ko aba ba rutahizamu bombi batandukanywa na bagenzi babo.

Amafoto yagiye hanze y’umukino yerekana Leroy Sané yabyimbye umunwa.

Sky Germany yatangaje ko nyuma y’iriya myitwarire ya Mané Bayern Mà¼nich yatangiye gutekereza uburyo yagurisha uriya munya-Sénégal wayigezemo mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Ni mu gihe byari byitezwe ko uriya mukinnyi asaba bagenzi be imbabazi ubwo bari kuba bari mu myitozo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *