Sgt Robert n'umugore we mushya bahawe icyemezo cy'urushako

Sgt Robert yongeye kurongora nyuma yo gutandukana n’umugore bahunganye

Sangiza iyi nkuru

Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye nka Sgt Robert mu muziki yongeye kurongora nyuma yo gutandukana n’umugore we bari barahunganye, Muhorakeye Jane.

Sgt Robert na Muhorakeye bahungiye muri Uganda mu Gushyingo 2020 ubwo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bukurikiranye kuri uyu mugabo icyaha cyo gusambanya umukobwa we ku gahato.

Muri Mutarama 2023, uyu musirikare yatangaje ko umugore we yamusize muri Uganda, agaruka mu Rwanda, kandi ko hashize iminsi mike batandukanye yabonye amafoto amugaragaza yararongowe n’undi mugabo.

Uyu musirikare yasobanuye ko umugore we yagiye mu Rwanda atabizi, nyamara ngo yari yaramuhaye itike ubwo yari yamubwiye ko agiye gusura nyirasenge utuye mu gace ka Mutukula, hafi y’umupaka wa Uganda na Tanzania.

BWIZA yabonye amafoto agaragaza Sgt Robert yashyingiranwe n’undi mugore ndetse bafite urupapuro rwemeza ko bombi basezeraniye imbere y’Imana. Amakuru avuga ko ubukwe bwabaye tariki ya 9 Mata 2023.

Sgt Robert n'umugore we mushya bahawe icyemezo cy'urushako
Sgt Robert n’umugore we mushya bahawe icyemezo cy’urushako

img-20230411-wa0008.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *