Ubu Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo ifite ingamba zifatika zo guhangana n’icyo yita ubushotoranyi bw’u Rwanda mu burasirazuba bw’igihugu, bwihishe inyuma y’umutwe wa M23 no kugarura umutekano n’ububasha bwa Leta byangijwe n’abanzi ku rwego rw’igihugu .
Izi ngamba zashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu mu Nama y’Abaminisitiri na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na minisitiri w’ingabo z’igihugu ndetse n’abahoze mu gisirikare, Jean-Pierre Bemba Gombo. Hakurikijwe inyandikomvugo y’iyi nama, izi ngamba zemejwe na guverinoma.
Muri iyo nama nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo yanagejeje ku Nama uko umutekano w’igihugu wifashe muri rusange. Inama y’abaminisitiri yamenyeshejwe amakuru yose ateye impungenge ku mutekano, cyane cyane mu ntara za Ituri, Kwilu, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Bemba yerekanye ibintu bikurikira:
– Imbaraga zo guhagarika ibikorwa byiyongera by’ibyigomeke bya Mobondo mu gace ka Bagata, Intara ya Kailu no mu nkengero za Kinshasa;
– gukomeza gusubira inyuma kwa M23/RDF n’ibikorwa byo kwangiza bikorwa nabo nubwo hakomeje koherezwa ingabo za EACRF;
– guhiga abaterabwoba ba ADF / MTM;
– ibikorwa bikomeje mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yitwa CODECO, ZAIRE n’indi mu turere twa Irumu, Mambasa na Djugu.
Muri ubwo buryo kandi, Kinshasa yerekanye ariko ko muri iki cyumweru imitekerereze y’abaturage yibanze cyane cyane ku ruzinduko rwa Perezida w’u Busuwisi i Kinshasa, rwibanze gusa ku bibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bw’igihugu n’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika i Luanda, mu rwego rwo gukurikirana Amasezerano ya Luanda, ku bijyanye no kuba hari igice cy’ubutaka bw’igihugu kigenzurwa na M23 ngo ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda .


