Mu cyumba kiberamo irushanwa rya Britain’s Got Talent i London mu Bwongereza havugiye induru kubera ibitangaza byakozwe n’abana bo muri Uganda bagize itsinda ry’ababyinnyi rizwi nka Ghetto Kids.
Iri tsinda ryatangijwe na Dauda Kavuma mu mwaka w’2013 mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abana b’imfubyi n’ababayeho mu buzima bugoye. Abarigize biganjemo ibi byiciro, bakaba bafite imyaka hagati y’5 na 13.
Bitewe n’uburyo aba bana babyinamo, iri tsinda ryarakunzwe cyane muri Uganda, bigera muri Afurika y’iburasirazuba, Afurika yose, bigera no ku Isi yose ndetse bagera n’aho batumirwa n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain muri Gashyantare 2023.
Kuri uyu wa 15 Mata 2023 aba bana bari i London, bagiye kwitabira iri rushanwa ribamo akanama nkemurampaka k’abantu bane barimo, Simon Conwell warishinze, Amanda Holden, Alesha Dixon na Bruno Tanioli.
Batanu mu bagize iri tsinda bageze ku rubyiniro, imbere y’abakemurampaka, umwe muri bo atangira kwivuga ati: “Turi abo muri Uganda, Kampala, Afurika, tugiye kubabyinira namwe bakemurampaka.”
Aba bana bageze ku rubyiniro induru z’abari babishimiye ari nyinshi, batangira kubyina indirimo y’Injaruwa, bifata indi ntera, ubwo Josephine w’imyaka 5 y’amavuko yahageraga, barahaguruka, ni na ko Bruno yahise akanda kuri ‘Golden Buzzer’, bivuze ngo bahise bakatisha itike yo kurushanwa ku cyiciro cya nyuma.
Akenshi, iyo umukemurampaka akanze kuri Golden Buzzer, amarangamutima aganza uhatana ku buryo abura imbaraga zo gukomeza kwerekana impano ye, ariko si ko byagenze kuri Ghetto Kids kuko bakomeje barabyina, icyari irushanwa kiba igitaramo.
Simon amaze kubona uburyo aba bana babyinamo, yeruye avuga kuva yatangiza iri rushanwa mu 2007 ari ubwa mbere abonye abahatana bamwemeza bigeze aha. Yabyemeranyijeho n’abandi bakemurampaka, Alesha we abwira aba bana ko ari ibyamamare kandi ko bashoboye.





