Ku mashilingi yaUganda ari munsi ya miliyoni 1,3 umuntu ashobora gutunganya ku mugaragaro impapuro zisabwa kugirango abone imbunda yo kwirinda ku giti cye nk’uko amakuru aturuka mu gipolisi cya Uganda (UPF) abyerekana .
Nk’uko amakuru avuga, abantu bagomba kuzuza urupapuro rwabugenewe kugirango babone cyangwa bagure imbunda. Ifishi, izwi kandi nka “Police Form 98”, igura amashiingi ibihumbi 50.
Umuntu rer ashoboraa gukurikiza ibi yishyura ubusabe bwo kugurisha imbunda. Iki cyemezo kigura Amashilingi 200.000 mu gihe uruhushya rwo kugura imbunda rugura miliyoni y’amashilingi.
Iyi mibare ariko ntabwo, ikubiyemo ibiciro bifitanye isano hamwe n’inyongera umuntu ashobora guhura na zo mbere yo kurasa isasu rya mbere nk’uko iyi nkuru ukesha Daily Monitor ivuga.
Muri ubwo buryo, serivisi zo guherekezwa n’abapolisi na zo zishobora kuboneka ahantu hose hagati y’amashilingi 30.000 na 32.000 ku mupolisi ku munsi.
Inzira ebyiri zo kubona icyangombwa cyo gutunga imbunda no guhabwa uburinzi bwa polisi biri mu rwego rwa serivisi abapolisi biteguye guha abaturage mu gihe gisigaye cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023. Ibi biri mu rwego rwo kugera ku ntego ya miliyari 30 z’amashilingi agenewe igipolisi Minisiteri y’Imari yiyemeje gukusanya.
Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, ni we wa mbere watanze ibisobanuro birambuye ku bijyanye na serivisi batanga zishyuzwa mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera za Werurwe. Urutonde rwa serivisi kuva rwatangazwa ku rubuga rwemewe rwa UPF mugihe igipolisi kigerageza kurushaho kumenyekanisha serivisi cyatanga zakinjiriza amafaranga.


