Kenya: Raila Odinga yashinje Visi Perezida Gachagua gushaka kumwica

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Azimio, ari we Raila Odinga, ubu aravuga ko azajyana Visi Perezida, Rigathi Gachagua mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera gushaka kumwica .

Kuri iki Cyumweru, ubwo yari muri mitingi ya Azimio yaberaga ku kibuga cya Kamkunji, Raila yavuze ko Gachagua yohereje abapolisi avuga ko barashe amasasu cumi na rimwe ku modoka ye mu myigaragambyo rusange yabaye ku itariki ya 27 na 30 Werurwe.

Raila yagize ati: “Gachagua ni umuntu uregwa, muri iki cyumweru gitaha, tuzajyana izina rye muri ICC, yavuze ko ashaka kundangiza burundu.”

Umuyobozi wa ODM yavuze ko abapolisi babanje gutera ibyuka biryana mu maso ku modoka ye mu gihe cy’imyigaragambyo, yakwepa kugira ngo yirinde bakarasa amasasu nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga.

Raila yagize ati: “Tuzajyana Gachagua i La Haye, hamwe n’abandi bapolisi bose, dufite amazina yabo yose, abo bapolisi bakoreshwa na Leta.”

Ku itariki ya 14 Mata, Azimio yandikiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha asaba urukiko gufungura iperereza ku kibazo cya politiki muri Kenya.

Mu ibaruwa umunyamategeko Paul Mwangi yandikiye Urukiko rufite icyicaro mu Buholandi, yavuze ku bibazo icyenda birimo ibitero byibasiye abigaragambyaga.

Uyu munyamategeko yanditse kandi ku banyamakuru umunani baho yavuze ko bakomerekeye mu myigaragambyo yo ku itariki ya 27 Werurwe ndetse n’abigaragambyaga icyenda avuga ko bishwe n’abapolisi mu myigaragambyo.

Yagaragaje kandi mu ibaruwa yandikiwe ICC ko abandi 20 bigaragambyaga bakomeretse.
Raila yavuze inshuro ebyiri ko abapolisi bagerageje kumwicira mu myigaragambyo ya Azimio.

Yavuze ibi bwa mbere ku itariki ya 21 Werurwe aho yavuze ko imodoka ye n’iy’umunyapolitiki Kalonzo Musyoka, zarashweho ku wa Mbere, itariki ya 20 Werurwe kubw’amahirwe ntihagira icyo baba.

Raila yavuze kandi ko imodoka ye yarashweho inshuro zirindwi mu myigaragambyo yabaye ku itariki ya 30 Werurwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *