Uwahoze ari Perezida wa Mexique, Jose Lopez Portillo, wayoboye iki gihugu kuva mu 1976 kugeza mu 1982, ngo yari umukozi w’ikigo cy’ubutasi cya Amerika (CIA), nk’uko bigaragara mu cyiciro gishya cy’inyandiko z’ibanga zashyizwe ahagaragara n’Ububiko bw’igihugu cya Amerika .
Muri izo mpapuro, zerekeye iperereza rya CIA ku iyicwa rya Perezida John F. Kennedy mu 1963, harimo inyandiko yavuye mu nama y’abakozi ba CIA ku itariki ya 29 Ugushyingo 1976.
Muri iyo nama, umukozi ushinzwe iperereza muri Amerika, Bill Sturbitts, yamenyesheje bagenzi be ko “vuba aha Mexico izagira perezida mushya, umugabo umaze imyaka itari mike ayobora Liaison.”
Muri iyo nyandiko yashyizwe ahagaragara, Lopez Portillo ntabwo yavuzwe mu izina, ariko inama yabaye iminsi mike mbere y’uko atangira kuyobora igihugu ku mugaragaro nk’uko iyi nkuru dukesha RussiaToday ivuga.
Yari yatangiye kwiyamamaza mu ntangiriro z’uwo mwaka nk’umukandida rukumbi mu ishyaka Institutional Revolutionary Party, ryategetse igihugu kuva mu 1929 kugeza mu 2000. Lopez Portillo yapfuye mu 2004 afite imyaka 83.
Inama yasobanuwe muri iyi nyandiko nk’iyari yahariwe irekurwa ryateganywaga hagati mu Kuboza 1976 kw’impapuro zavuye mu iperereza ryakozwe na CIA kuri Lee Harvey Oswald, umugabo wahamwe n’icyaha cyo kwica Perezida J.F. Kennedy.
Bivugwa ko Oswald yari yasuye Mexico mbere gato y’uko Kennedy arasirwa u mujyi wa Dallas, hanyuma iperereza rya Amerika ritangira igenzura rinini ndetse no kumviriza telefoni mu gihugu.
Abayobozi banzuye ko uwahoze ari umu marine yarashe perezida amurasiye mu idirishya ryo muri etage ya gatandatu mu nyubako yari hafi aho imodoka ya perezida yatambukaga. Oswald yahakanye ibyo aregwa, abwira itangazamakuru ko ari “arimo kugerekwaho icyaha” atakoze.
Yarashwe nyuma y’iminsi ibiri Kennedy yishwe igihe yari mu maboko ya polisi. Uwishe Oswald, Jack Ruby, yakatiwe urwo gupfa, ariko apfa azize kanseri y’ibihaha igihe yari muri gereza.
Sturbitts yavuze mu nama yo mu 1976 yavuze ko umuyobozi mushya wa Mexico “ashobora kwitegwaho kutareba neza gushyiraa ku karubanda iyo mikoranire ” na CIA, nk’uko impapuro zashyizwe ahagaragara zibivuga.
Lopez Portillo abaye umuntu wa kane wahoze ari perezida wa Mexico uvuzeho kuba umukozi w’ubutasi bwa Amerika. Abandi batatu ni Luis Echeverria, wari ku butegetsi hagati ya 1970 na 1976, Gustavo Diaz Ordaz (1964-1970) na Adolfo Lopez Mateos (1958-1964).


