Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mata, nibwo hamenyekanye amakuru ko umusaza Sayinzoga Jean wayoboraga Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza ingabo mu buzima busanzwe yitabye Imana mu buryo abantu benshi bavuga ko butunguranye.
Amakuru avuga ko uyu musaza wari usanzwe anazwiho kuba indashyikirwa mu bijyanye n’umukino wa Karate yazize indwara itaramenyekana akaba yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urupfu rw’uyu musaza rubaye nk’urutunguranye kuko mu minsi ishize yagaragaraga mu biganiro byakorwaga mu cyumweru cyahariwe kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Gusa amakuru agera kuri bwiza.com akaba avuga ko atari arwaye cyane ku buryo bitamubuzaga kugenda no gukora uko bisanzwe bityo akaba nta we urabasha kwemeza neza indwara yazize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Phillipe@Bwiza.com


