fufdbhpx0aep93a.png

Abouk wari umugore wa Achraf yiyamye abakomeje kumuvuga,asaba agahenge

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi havugwa iby’itandukana rya myugariro wa Paris saint Germain, Achraf Hakimi n’umugore we, haracyakomeje kuvugwa byinshi byaje no gutuma atobora asaba abakomeje kumuvuga ko bamuha agahenge akaruhuka .

fufdbhpx0aep93a.png

Hiba Abouk, umugore wa Achraf aganira na Elle.com, yavuze ko ibyabaye agenda abyakira ashimangira ko atari we wa mbere bibayeho kandi ngo sinawe wanyuma , igisigaye n’uko ngo bamuha agahenge akaruhuka.

Ati”ndaho meze neza, bijya bibaho ko hari iminsi bigenda gutya,icyo mugomba kumenya n’uko hari igihe gufata umwanzuro bikomera ariko ukawufata.Nkeneye agahenge rero ngo nkomeze umurongo wanjye mushya.”

Abouk w’imyaka 36 avuze ibi nyuma y’igihe gito yatse gatanya n’uyu Acharaf asembuwe no gushinja umugabo we gufata ku ngufu ariko aza gutungurwa n’uko imitungo yose yari yanditswe kuri nyina w’uyu mugabo .

Ibi byaje gusa n’ukojeje agati mu ntozi amagambo atangira kuba menshi mu itangazamakuru havugwa ko yashakaga gatanya akurikiye imitungo ariko akaza gutangazwa n’uko ahubwo bagomba kugabana umutungo wanditswe kuri we ungana na miliyoni 3 z’amadorali.

Hakimi na Abouk bamenyanye ahagana 2018 nyuma baza gushakana babyarana abana babiri. Uyu mugore azwi nk’umunyamideli unakora ibiganiro kuri televiziyo , ashinja uyu mukinnyi gufata ku ngufu umukobwa wabaga iwe mu gihe umugore n’abana bari baragiye mu biruhuko.

Ibyo byaha byose Hakimi yagiye abihakana kugeza ubwo bivuyemo gusaba gatanya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *