Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihanangirije Uganda n’izindi ngabo zo mu karere zirimo iza Sudani y’Epfo, u Burundi na Angola isaba kwirinda kongera umwuka mubi mu gihe umutekano usanzwe warangiritse mu ntambara ibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) .
Umuburo uje mu gihe ibintu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bikomeje kuba bibi, aho impande zihanganye (FARDC na M23) zisa nk’izikomeje kwitegura intambara simusiga.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, Ambasaderi Robert Wood, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye ishinzwe ibibazo bya politiki bidasanzwe, mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni ku Biyaga Bigari, yavuze ko mu byumweru bishize, u Burundi, Uganda, na Sudani y’Epfo byohereje ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe Angola na yo yiyemeje kohereza ingabo zizafasha kugarura amahoro.
Yavuze ko izo ngabo zitagomba kurushaho gukomeza ibibazo bisanzwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahubwo ko zikwiye guharanira kugarura amahoro mu gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Ati: “Ni ngombwa ko inzego z’umutekano z’inyongera zitarushaho gukomeza ibintu bisanzwe ari bibi. Kubera iyo mpamvu, nongeye guhamagarira abayobozi b’akarere guharanira ko ingabo zabo zubahiriza uburenganzira bwa muntu, gushyira imbere umutekano w’abaturage, no kwirinda ibikorwa bitemewe, nko gucukura umutungo kamere “.
Wood yongeyeho ati: “Ni ngombwa kandi ko bahuza kandi bakuzuza umurimo w’ingenzi w’ingabo za DRC, MONUSCO n’imiryango ishinzwe ubutabazi y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.”
Wood yavuze ko hashize imyaka 10 hashyizweho umukono ku masezerano y’amahoro, umutekano n’ubutwererane, ariko akarere k’Ibiyaga Bigari kakomeje kuba mu gihirahiro.
Ati: “Binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda, dufite inzego za politiki zikenewe kugira ngo ibiganiro bikomeze. Binyuze muri FARDC, MONUSCO na EACRF dufite ubushobozi bwo kurinda abasivili. Binyuze mu Muryango w’Abibumbye, Ibiro by’Intumwa idasanzwe, ndetse n’imbaraga zacu bwite, dufite urubuga rukenewe rwo guhuza no gukorana binyuze muri diplomasi ”.
Wood yavuze ko n’ubwo Umuryango Mpuzamahanga washyize imbaraga mu guharanira amahoro mu karere, mu Biyaga Bigari bikomeje kuba bibi kandi amakimbirane hagati ya DRC n’u Rwanda agihari.
Ati: “Amerika irahamagarira impande zose gukora byihuse kugira ngo zuzuze ibyo ziyemeje mu itangazo rya Luanda mu buryo bwuzuye, harimo no gusubira inyuma kuzuye kwa M23 isubira ku murongo wa Sabyinyo, hagakurikiraho gukusanywa no kwamburwa intwaro…. ”
Yasabye kandi Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhita ihagarika ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR; gukurikirana ivugurura ry’inzego z’umutekano; gukomeza kwamagana imvugo zihembera urwango; no gukurikirana abantu bahembera urugomo.
Ambasaderi Wood yavuze ko mu gihe Guverinoma ya Amerika n’abandi bafatanyabikorwa barimo gukora cyane mu bihe bibi kugira ngo batange ubufasha bwo kurokora ubuzima ku bantu ibihumbi magana bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Guverinoma ya DRC igomba gushyira ingufu nyinshi mu kurinda abaturage ibitero by’abitwaje intwaro.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gitanga inkunga z’ubutabazi nyinshi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho kimaze gutanga miliyoni zirenga 140 $ kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2022.


