Bwa mbere mu Rwanda inzobere z’abaganga zabaze neza abarwayi bafite cancer zo mu nda

Sangiza iyi nkuru

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, itsinda ry’inzobere mu buvuzi riyobowe na Porofeseri Jean Marc Régimbeau ukomoka mu Bufaransa ryabaze neza Hepatoma-pancreatic-biliary ku barwayi batatu bari bafite ibibazo bya cancer z’agasabo k’indurwe, umwijima n’amara kuva ku itariki ya 18 Mata 2023 mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kigali. Abarwayi bo mu Rwanda bungukiye muri ubwo buvuzi budasanzwe barashima iki gikorwa .

Prof Jean Marc Régimbeau avugana n’itangazamakuru mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, yasobanuye ko kubaga Hepatoma-pancreatic-biliary ari ukubaga umwijima bisaba ubuhanga n’uburyo bwihariye.

Col Dr Eugene Ngoga avuga mu izina ry’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, yagaragaje kandi ko gutanga serivisi zo kubaga Hepatoma-pancreatic-biliary mu Rwanda bitanga inyungu nyinshi mu bijyanye no kubona serivisi z’ubuvuzi kabuhariwe no kuzigama amafaranga.

Yavuze ko bwari ubwa mbere kubaga hepatoma-pancreatic-biliary bikorewe mu Rwanda. Abarwayi bakeneye ubuvuzi nk’ubwo bajyanwaga mu mahanga ku giciro kinini.

Ati “ubuvuzi nk’ubwo bushobora gutwara amafaranga agera kuri miliyoni ijana y’amafaranga y’u Rwanda hanze y’u Rwanda”.

Abaganga bo mu Rwanda bari gukorana n’itsinda ryabasuye nabo bigira ku burambe n’ubuhanga bwa bagenzi babo baturutse mu Bufaransa na Cameroun.

Ku itariki ya 17 Mata 2023, Prof Jean Marc Régimbeau wo muri Centre Hospitalier Universitaire d’Amiens (u Bufaransa) yahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Yvan Butera, kugira ngo baganire ku ishyirwaho rya gahunda yo kubaga hepatoma-pancreatic-biliary mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *