Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Joe Biden yavuze ko ingabo za Amerika zavanye abakozi ba Guverinoma ya Amerika muri Khartoum, akomeza avuga ko Washington yahagaritse ibikorwa kuri ambasade yayo mu gihe imirwano hagati y’abajenerali bahanganye ikomeje kubica muri Sudani .
Mu magambo ye, Biden yagize ati: “ubu bigizi bwa nabi buteye ubwoba muri Sudani bumaze guhitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane babarirwa mu magana.” “Nta mutimanama urimo kandi bugomba guhagarara.”
Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, mu ijambo rye yavuze ko “abakozi bose bo muri Amerika ndetse n’imiryango yabo” bimuwe mu mutekano kandi ko Amerika izakomeza gufasha Abanyamerika bari muri Sudani mu gutegura umutekano wabo.
Abakozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bose hamwe n’abadipolomate bo mu bindi bihugu bimuwe muri iki gikorwa kimuye abantu batageze ku 100, nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaje.
Abayobozi b’ingabo za Amerika bavuze ko ingabo zidasanzwe z’Amerika zirenga 100 zagize uruhare mu kwimura abantu, kwinjira no gusohoka muri Sudani nta kuraswa n’imitwe irwanira muri iki gihugu.
Ku wa Gatandatu, abandi banyamahanga batangiye kuva mri iki gihugu banyuze ku cyambu cyo ku Nyanja Itukura muri Sudani. Ibiro Ntaramakuru by’u Buyapani, TBS, byatangaje ko abakozi b’Umuryango w’Abibumbye barimo abenegihugu b’u Buyapani n’imiryango yabo bazavanwa muri Sudani guhera kuri iki Cyumweru.


