Igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege no ku nkambi ya gisirikare muri Mali rwagati kuri uyu wa Gatandatu cyahitanye abasivili icumi, nk’uko guverinoma, yemeza ko yishe abaterabwoba benshi, ibivuga. Kuri uwo munsi, abasirikare batatu bapfuye ubwo kajugujugu yabo yagwaga mu gace gatuwe mu murwa mukuru Bamako .
Guverinoma yavuze ko abasivili icumi bishwe abandi 61 bagakomereka kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 22 Mata mu gitero cy’iterabwoba ku kibuga cy’indege no mu nkambi ya gisirikare yo muri Mali rwagati.
Abayobozi bavuga ko abajihadiste 88 “bishwe” mu bikorwa bitandukanye, mu gihe urugomo rw’abaterabwoba rwiyongera”.
Abayobozi babiri batowe bo mu nzego z’ibanze hamwe n’umudipolomate bagaragaje ko aho igitero cyagabwe, hafi y’umujyi wa Sévaré, mu karere ka Mopti, haari inkambi icumbikiye ingabo z’u Burusiya.
Mu 2022, abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali batangiye gukorana n’abo yita Abarimu ba gisirikare b’Abarusiya. Ariko kubatavuga rumwe nabo, ahubwo ngo baba ari abacanshuro bo mu mutwe witwara gisirikare wa Wagner Group.
Umwe mu bayobozi batowe muri ako gace yatangarije AFP ati: “Inkambi y’Abarusiya n’indege zabo ni byo byari bigenderewe. Inkambi iri hafi y’ikibuga cy’indege”.
Amakuru aturuka mu gisirikare ndetse avuga ko igitero cyatangiye ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo kirangira ahagana saa mbiri za mugitondo. Abantu benshi bari aho babwiye AFP ko humvikanye ibisasu bine biremereye, bikurikirwa n’amasasu y’imbunda nto. Umwotsi wanagaragaye hafi y’ikibuga cy’indege. Kuva icyo gihe ingabo za Mali zongeye kwigarurira ako gace.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi watowe muri ako karere, abasirikare ba Senegal bo muri Minusma, ubutumwa bwa Loni muri Mali, baratabaye.
Inkambi ya Minusma ifite ubuso bungana na hegitari enye iruhande rw’ikibuga cy’indege ndetse n’inkambi y’ingabo za Mali ibamo Abarusiya.


