Abanyarwanda bazinjira mu bwihugiko, buri rugo rumaze gutunga ubwiherero

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’imiryango itagira ubwiherero kimaze iminsi, ariko ubu noneho cyavugutiwe umuti. Minisitiri w’Intebe yabwiye abadepite ko kitarenza amezi atatu, ubwo bivuga ko itora ryo muri Kanama rizasanga kimaze ukwezi gikemutse.
Mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka Cyasemakamba, mu mujyi wa Kibungo rwagati, hari imiryango ifite ubwiherero butaboneye: bwubakishije ibishwangara, ibirere n’ibyatsi by’ishyamba,… bumwe budasakaye, bukingishije ibitambaro nabyo bisa nabi. Ni ingo zirenze 4 zegeranye, n’abagize iyo miryango ubwabo bagararaza ko baterwa ipfunwe no kutagira ubwiherero bwiza.

Naho mu kagari ka Nkomangwa, umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, imiryango igera kuri 72 ntigira ubwiherero. Bamwe bituma mu bw’abaturanyi, abandi ku gasozi. Muri iki gihe cy’imvura, ababufite bahangayikishijwe n’indwara zikomoka kuri uwo mwanda unyanyagiye hose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Simbi Sarah, avuga ko hari gahunda yo kubakira ubwiherero abatabufite ku bufatanye bw’akarere na AEE (Umuryango w’ivugabutumwa).

Ubwo yasuraga akarere ka Gisagara, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose avuga ko umuntu w’umugabo utagira umusarani ari igisebo. Ati “ibaze umugore wawe agiye kwituma mu rutoki bakorosora bakamubona ikibuno, […] warangiza ukicara ngo ndi umugabo, nta bugabo bwawe!” Benshi mu badafite ubwiherero bajya mu baturanyi, babinuba bakayoboka iy’ibihuru.
Mu karere ka Gicumbi, ngo kugeza ubu hari imiryango igera ku 1100 ifite ubwiherero buteye inkeke. Ariko ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko buvuga ko hari icyahindutse cyane, kuko mu mpera za 2016 hari ubwiherero busaga ibihumbi 11 butujuje ibisabwa, ubu hakaba hasigaye 1/10 cyabwo.

Si aho gusa, ikibazo cy’imiryango itagira aho yiherera kiri henshi mu gihugu: Musanze, Nyamirama ya Kayonza, Cyahafi ya Nyarugenge, Rusizi, Muhanga n’ahandi. Mu karere ka Gasabo bivugwa i Kinyinya, ariko no mu murenge wa Remera hari ahitwa “Bannyahe”, bivuga ko nta bwiherero buharangwa.

Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko hafi kimwe cya kabiri cy’indwara zakirwa kwa muganga zituruka ku isuku nke. Hirimo impiswi, inzoka zo mu nda, igituntu, indwara zo mu kanwa, iz’uruhu na malariya.

Amaherezo umuti uraboneka, igihe cy’ubwihugiko kizagera ubwiherero bwarabonetse

Depite Gatabazi JMV ukomoka mu karere ka Gicumbi, yagaragaje impungenge z’umubare munini w’imiryango itagira ubwiherero mu karere avukamo, ubwo byavugwaga mu nama.

Nk’intumwa ya rubanda, ntibyaciriye aho, kuko yakibajije umukuru wa Guverinoma ubwo yajyaga mu nteko. Ati “abantu babura ubwiherero bate, ko ibikoresho bihari (ibiti) n’abayobozi bakaba bahari? Uko twaciye nyakatsi mu mwaka umwe, ukwezi kumwe kurahagije ngo abanyarwanda babe bafite ubwiherero, byakunda”.

Undi munyarwanda nawe, atangazwa no kuba hari abaturage batagira ubwiherero, mu gihugu kirimo imitwe y’intore inyuranye. Ati “nta muyobozi utaranyuze mu itorero, dufite intore zo ku rugerero zimara umwaka mu baturage, hari abajyanama b’ubuzima n’abandi, habura iki ngo dufatanye abo bantu babone imisarane?”

Aha yakomozaga ku mitwe nk’isonga wa ba Gitifu, Inkeshwakurama ry’abaganga, Mutima w’urugo ry’abagore, Intagamburuzwa n’Indemyabigwi, NDLR – Umusanzu w’Impamyabigwi z’abanyamakuru wo ni uyu, ni rwo ruhembe zirasaniraho .
Umwaka ushize 2016, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alivera Mukabaramba yari yahize ko 2016 irangira nta muryango udafite ubwiherero, nyamara kugeza ubu mu turere twinshi iracyagaragaramo.
Tariki ya 4 Mata, Minisitiri W’intebe, Murekezi Anastase, yemereye abadepite ko mu mezi atatu gusa nta munyarwanda uzaba adafite ubwiherero. Ni ukuvuga muri Nyakanga 2017, habura ukwezi kumwe ngo habe itora rya Perezida wa Repubulika. Abanyarwanda bazagana ubwihugiko bitorera mu ibanga, ariko bazabe bavuye mu ngo zifite ubwiherero.

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *