vlcsnap-2023-04-23-15h50m41s646.jpg

Kigali: Bamaze imyaka 29 baburana imitungo yabo yabohojwe nyuma ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Mukansabimana Emerita, utuye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kabacuzi, Akagari ka Shori Umudugudu wa Jandari, n’umuryango we baratabaza inzego bireba ku kibazo cy’imitungo y’umuryango wabo, iri mu Kamenge mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yigaruriwe n’umuntu udashaka kuyirekura wayigaruriye kuva jenoside yarangira bakaba basaba ko barenganurwa kubera gukomeza gusiragizwa mu nkiko ari nako bahatakaza ibyakabatunze.

Mu kiganiro na Bwiza TV na Bwiza.com, Mukansabimana avuga ko musaza we mukuru witwaga Hitayezu Francois ari we wabanje kuburana iyi mitungo n’uwitwa Mukarusine Jeanne d’Arc bo bakiri abana muri 2003 mu bunzi iyo mitungo musaza we arayihabwa ariko bongera kuyisubiza.

vlcsnap-2023-04-23-15h50m41s646.jpg
Mukansabimana Emerita

Yagize ati “ 2003 nibwo baburanye mu bunzi, icyo gihe hari umuyobozi wari uriho, niwe wari wayiduhesheje. Imitungo uwo musaza wanjye mukuru witwa Hitayezu Francois arayibona, akomeza avuga ko ubwo imitungo abayibohoje bayisubije kuva icyo gihe akaba ari bo bishyuza ubukode bw’inzu zirimo kuva ubwo kugeza ubu.

Ati “ Nari nkiri umukobwa, muri 2003 nari umwana w’imyaka 17! Urumva nari nkiri mutoya. Ubwo biba ahongaho igihe kiragera nyine biba ngombwa ko nubaka nshaka umutware nyine, muri 2016 nibwo nubatse. Noneho mu bunzi baramubwiye ngo nasinyire y’uko imitungo atsinzwe ayitanze, yanga kuyisinyira, aravuga ngo njyewe mfite abavandimwe, ntabwo najya gusinyira ibintu by’umuryango ngo ndatsinzwe kandi ibintu ari ibya data…”

342853485_922904745617083_7300875462993565135_n.jpg
Icyangombwa cy’inzu kigaragaza ko umutungo ari uw’umuryango wa Jonas

Ibintu ngo byabaye aho bimara igihe kugeza Mukansabimana atangije ikirego mu rukiko mu bushobozi bwe n’umugabo we. Ati “ murumva muri macye nabaye nk’usahura urugo, njyana ngo kuburana imitungo y’iwacu…ubwo biba ahongaho, muri 2018 mu kwezi kwa mbere nibwo natanze 200,000 frw by’igarama ry’urubanza, kuko turi abana bane, buri mwana bamubariye 50,000Frw by’igarama ry’urubanza. Ntanga 200,000Frw. Muri abo bana bose ntawigeze azanamo n’igiceri cy’icumi. Ayo mafaranga yose ninjyewe wayatanze. Ariko uwo nayahaye nawe ngo ajye kuyantangira, nabonye yarayatanze mu kwezi kwa kane 2018. Urumva njyewe nayatanze mu kwa mbere, we ayatanga mu kwa kane. ”

Avuga ko ayo mafaranga yayatanze ari ku gise yagiye kubyara umwana wa kane bamubwira ngo atange amafaranga ikibazo gikemuke ariko ibintu byabaye birebire na n’ubu bakaba batarabona ubutabera bikaba ngombwa ko urubanza rujya mu rukiko.

343045532_953505892349194_8797947303731359392_n.jpg

Uyu avuga ko umutungo baburana ugizwe n’amazu ane ari mu Kamenge, mu Kagali ka Kamuhoza, Umudugudu wa Karama, izi nzu zikaba zarubatswe muri za 92 bakiri abana bato, uyarimo akaba yarayabohoje mu 1994, ariko mu bunzi muri 2003 uwari umuyobozi abahesha inzu ariko musaza wabo mukuru yanga kubisinyira avuga ngo azategereza abavandimwe be bakure birangira imitungo bayisubiranye abari bayibohoje.

342840454_936885954229024_162601904811528203_n.jpg
Ikibazo cyari cyarangirijwe mu bunzi n’abagabo barasinya

Abajijwe kuri uyu munsi icyo bifuza, Mukansabimana yagize ati “ Ikintu nifuza njyewe ubwanjye, maze gusohora imitungo myinshi kandi urubanza rumaze imyaka myinshi, aho rugereye mu rukiko hashize imyaka itandatu, njyewe ndifuza ko rwose ubuyobozi, ubutabera bwaturenganura, rwose n’umusaza wacu Perezida Kagame yazabona kino kiganiro akaba yaturenganura kuko hashize imyka myinshi tuburana.”

Akomeza avuga ko ku itariki 17 z’ukwa kabiri ari bwo bari babwiwe ko bazasomerwa urubanza, ariko musaza we, Niyibizi Justin ari nawe urubanza rwanditseho yajyayo akabwirwa ko urubanza rudasomwa, bamuha itariki ya 27 z’ukwezi kwa kabiri n’ubundi.

Mukansabimana ati “ Ninjye wagiyeyo. Yarambwiye ati amatike abaye maremare genda ugereyo nawe urebe uko bimeze. N’ubundi gusomerwa babishyira saa munani urabona duturuka ahantu kure saa munani ni amasaha aba akuze. Njye narahageze ndicara ndategereza, mbona nta muntu mpabonye. Njya kuri reception ndabaza nti ese bimeze gute? Barambaza bati se uje kureba urubanza rwa nde? Ndamubwira nti Niyibizi Justin na Mukarusine Jeanne d’Arc. Arereba aravuga ngo ntabyo ndi kubona. Abahamagara kuri telephone, abahamagaye kuri telephone, uwo ahamagaye aravuga ngo reka nze mbaze numve uko bimeze. Urumva nawe afite undi yahamagaye…yashyize haut parleur ndumva, bavuganye, undi aramubwira ati urwo rubanza ntabwo rusomwa ahubwo tuzongera turusubiremo turacyari gushaka ibimenyetso.”

Akomeza avuga ko bababwiye kuzasubira mu rukiko ku itariki 5 Gicurasi 2023 ariko yumvise ibintu bimurenze kuko yumvaga urubanza bamazemo igihe rugeze ku musozo agatungurwa no kumva ko rugiye gusubirwamo. Ati “ Nanaririyemo ahongaho mbwira uwo mudamu nti ese ubundi ubungubu dufite ubuyobozi? Ubundi se ubungubu tuzarenganurwa biciye mu zihe nzira? Arangije arambwira ati ihangane utahe ubwo uzareba uko bazagufasha njye ntacyo nakumarira.”

Safari Abdou
Safari Abdou

Uwitwa Safari Abdou utuye mu Mudugudu wa Karama, mu Kagari ka Kamuhoza, aho iyo mitungo iherereye, yabwiye Bwiza TV uko azi ikibazo cy’aba bantu.

Avuga ko yaguze ahantu atuye muri 89, akahagura n’umusaza witwa Semanyenzi Thomas akahaba, akaba yari aturanye na se wa Mukansabimana witwaga Yonasi ubu utakiriho. Akomeza avuga ko abana batangiye kuburana ubuyobozi bw’ibanze (Umurenge n’akagari ndetse n’abaturage bari bahari)bateranye bakiga kuri iki kibazo bikarangira bemeje gusubiza abo bana imitungo yabo.

Ati “ Kubera rero ko byari biri mu nkiko, ejobundi twari twagiyeyo, tugirango tubasobanurire uko tubiziho, bari bababwiye ko bazabasomerwa mu kwa kabiri ..ubwo rero nibwo twari tubitegereje rero ngo tuzumve ibyo babasomeye uko bimeze…”

vlcsnap-2023-04-23-15h50m10s645.jpg

Undi witwa Nyandwi Jean Damascene wo mu Murenge wa Kabacuzi, Akagari ka Shori ni musaza wa Mukansabimana akaba umuhungu wa Niyibizi Yonasi.

Ati “ Twinjiye mu rukiko tugezamo ikibazo kijyanye n’ayo mazu. Tukijyana mu rukiko kibamo, bakajya baduha igihe tuza gusomerwa tukaza, twahagera bakimura itariki.”

Uyu avuga ko urubanza rumaze imyaka 6 mu rukiko, imitungo ikaba imaze kubashiraho kubera kwiruka inyuma y’ibyabo ariko bakaba barabuze ubutabera.

vlcsnap-2023-04-23-15h49m53s261.jpg

Umuvandimwe we witwa Niyibizi Justin ari nawe urubanza rwanditseho, we yagize ati “ Ikibazo dufite nuko twabohojwe imitungo yacu, tukagerageza kubijyana mu rukiko dukeneye ubutabera, ariko tukaba ubutabera kugeza iyi saha tutarabubona….dukurikije igihe ikirego kimaze kikaba kimaze imyaka 6 twaragitanze mu kwa kane 2018 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo,”

Akomeza agira ati “ Tugeze mu rukiko, umwavoka uburanira abatubohoje avuga ko urubanza rutemewe azanamo inzitizi batubwira ko avoka wacu agomba kwisobanura ku nzitizi. Arisobaura, urukiko rwanzura y’uko urubanza rugomba gucibwa. Noneho twebwe ibintu byadutunguye bikanatubabaza cyane, nuko itariki baduhaye yo kuburana twagarutse bakatubwira ngo basubiye inyuma ngo basuzumye basanga urubanza rutemewe…”

Avuga ko bajuririye iki cyemezo mu rukiko rw’ubucuruzi ari naho ubu urubanza ruri. Ati “ icyo twifuza nuko twahabwa ubutabera, kuko twebwe dufite ibyangombwa ababyeyi bacu badusigiye…hari fiche umujyi watanze hakaba hari n’ibindi byangombwa byo mu bundi buyobozi kandi na none ikindi uwatubohoje Mukarusine Jeanne d’Arc yivugiye y’uko ibintu atari ibya se Semanyenzi, kuko abavandimwe be baraburanye nabo, kuko yamaze kutubohoza twebwe yatureze, arangije abavandimwe be nabo bahita bamurega ko yabohoje ibintu abyita iby’umuryago none ngo nabizane babigabane barangije kumutsinda ibintu bijya mu maboko yabo.”

Yavuze ko isomwa ry’urubanza rimaze gusubikwa inshuro eshatu nta mpamvu zifatika bahawe, kuko ngo bwa mbere rwari gusomwa ku itariki ya 17 z’ukwa kabiri 2023, byimurirwa ku itariki 27 z’ukwa kabiri, nabyo byimurirwa mu kwezi gutaha ka gatanu.

vlcsnap-2023-04-23-14h56m38s234.jpg

Umuyobozi w’Umudugudu wa Karama, Ntabuhungiro Jean Bosco, avuga ko yageze muri uyu mudugudu muri 2012. Avugana na Bwiza TV uko azi iki kibazo, yagize ati “Uko amakuru nyazi n’uko ahantu hari amazu hano mu Kamenge, amazu y’ubucuruzi, uyu muryango usobanura ko amazu ari ayabo, ariko n’uwitwa Mukarusine Jeanne, wari uyafite mu maboko ndetse n’ubu akaba akiyafite mu maboko nawe akavuga ko amazu ari ayabo. Biyambaje rero inzego z’ubutabera, haba abunzi haba inkiko, bagenda bakomeza kubikurikirana, ariko ikibazo dufite n’uko icyo kibazo kitarangira kuko kimaze gihe kirekire ukaba wareba ugasanga harimo akarengane wenda ku mpande zombi”.

Yakomeje agira ati “Niba ari aha Mukarusine, Mukarusine yagombye kuba yarahajyanye. Niba ari aha Niyibizi Jonas, abana ba Jonas bakwiriye kuhahabwa. Ariko amakuru mfite, nuko Niyibizi ngo yahubatse mbere ya 94……kuko no mu rubanza, n’umuryango wa Mukarusine wemera ko inzu ari iza Jonas. Ariko bagasobanura ko Jonas yazubatse mu butaka butari ubwe. Bakabyita kubohoza, ndetse bakabyita kubohoza 94, ariko wakurikira ugasanga bitandukanye n’94 kuko hari ibyangombwa bagaragaza. Mu by’ukuri hakwiye kuba ubutabera uruhande rurengana rukarenganurwa.”

Musonera Leonard
Musonera Leonard

Bwiza TV kandi yavuganye na Musonera Leonard wahoze ari umuyobozi w’Umudugudu wa Karama, ari nawe wari wahesheje umuryango wa Jonas imitungo yawo bikiri mu rwego rw’abunzi.

Ati “ Hariya hari umusaza witwaga Muregerantwari Thomas. Aza kuhagurisha uwitwa Yonasi…umwaka sinkwibuka neza ariko ni mbere ya jenoside. Hariya mpamaze imyaka 63 (ntuye mu Kamenge)…Amakimbirane kugirango azemo, mbese hariya hari umumama witwa Jeanne , ubwo ero yaje kuza akurikira ngo umutungo ni uwabo. Ariko ugasanga uwo musaza Murengerantwari wagurishije n’uwo nguwo Jonas, yari afite muramu we witwa Semanyenzi, ubwo rero Semanyenzi, aho ngaho nyine bahahariye uwo nguwo Thomas hakaba ari ahe.

Semanyenzi yabaga mu Biryogo icyo gihe abana n’uwonguwo Jeanne. Yari papa we ahari. Noneho ubwo ngubwo Thomas aba aho mu mitungo imyaka myinshi, aza no kuyigurisha rwose n’abandi bantu si uwo wenyine bagurishije,”

Bwiza yifuje kumenya impamvu abandi baguze nawe bose nta kibazo bahuye nacyo ikibazo kikaba kuri Jonas gusa, asubiza muri aya magambo. “ urebye kugirango agire icyo kibazo nk’uko nabibonye, igihe cya jenoside hari ibyo bamushinjaga. Ubwo rero nyine ndumva ari byo baboneyeho bakavuga bati reka tugende tubifate biriya bintu tubigire nk’ibyacu natwe tubifate. Ku bwanjye niko mbibona. Kuko nta kundi kuri kundi guhari”

Bwiza.com na Bwiza TV bagerageje guhamagara umunyamategeko uburanira umuryango wa Jonas yemera koko ariwe ubaburanira ariko ibyinshi kuri iyi nkuru yavuze ko nta mwanya afite. Uyu mu nyamategeko ashinjwa nuyu muryango kuba yaba afite uruhare mu gutinza urubanza kuko rumaze imyaka irenga 5, ngo niyo bamuhamagaye ntabitaba cyangwa ngo abahe amakuru kurubanza. Umunyamakuru yavuganye na Mukarusine Jeanne d’Arc , maze asubiza avuga ko umunyamakuru akwiye kubaza uwitwa Angelique kandi ko ikibazo kiri mu rukiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *