Dogiteri Gaspard Maregwa amaze hafi icyumweru afungiye muri kasho y’ubushinjacyaha bwa polisi ya Bujumbura ashinjwa kwanga gukorera ibizamini umurambo w’umupolisi, OPC 1 Charles Ndihokubwayo wishwe muri Werurwe. Ni mu gihe abakozi bakorana ku Bitaro bya Kaminuza byitiriwe Umwami Khaled (CHUK), bo bemeza ko ibi bitaro biherereye mu Kamenge, bidafite ibyuma byabugenewe byo gukora ibizami nk’ibi kuva mu myaka 4 ishize.
Uyu muganga yatawe muri yombi n’igipolisi kimusanze ku kazi kuwa Gatatu w’icyumweru gishize. Yahise ajyanwa ku biro by’ubushinjacyaha bwa polisi ahitwa Jabe. Nyuma yo guhatwa ibibazo umwanya muto na OPJ, Dr Maregwa yahise ashyirwa muri kasho ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mupolisi wishwe mu buryo butarasobanuka neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko amakuru aturuka muri bamwe mu bakozi b’ibi bitaro byitiriwe Umwami Khaled akomeza avuga, ngo ibizamini bikorerwa imirambo bimaze hafi imyaka 5 bidakorwa muri ibi bitaro kubera ko bitagifite ibikoresho byakoreshwaga .
Andi makuru ava muri ibi bitaro akaba anavuga ko hasabwe ko ibi bikoresho byakongera kugurwa, ubusabe bukaba bwarashyikirijwe ubuyobozi bw’ibitaro ariko ntibiragurwa nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.
Abakozi b’ibi bitaro bakaba basaba ko mugenzi wabo, Dr Gaspard Maregwa yarekurwa kubera ko ibyaha ashinjwa nta shingiro bifite. Uyu muganga kandi ngo anafite ibibazo by’uburwayi ku buryo kumugumisha muri kasho bishobora kurushaho kumuzahaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


