Uwihanganye Innocent w’imyaka w’imyaka 29 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama iri mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi akurikiranyweho kutita ku mwana yibyariye ufite ubumuga,akaba ari nyuma y’uko we n’uwo bamubyaranye bafashwe n’irondo bajugunya umwana babyaye ufite ubumuga kwa nyina w’uyu Uwihanganye mu ma saa tanu z’ijoro,umwana aririra hanze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Cyarukara mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, Musabyemariya Suzanne ngo uyu mugabo Uwihanganye Innocent yabanaga n’uyu mugore we Mukaniyomugabo Florence w’imyaka 22 aho bakodeshaga inzu mu mudugudu wa Murira, Akagari ka Cyarukara muri uyu Murenge wa Muganza aho bari bamaranye imyaka 3 bafitanye umwana w’umwaka,uyu mwana akaba ngo yaravukanye ubumuga bwo mu mutwe, kugeza ubu akaba adashobora kugenda no kuvuga, ijosi rikaba ridafata neza ku kindi gice gisigaye, nyamara kugeza ubu uwo mwana akaba ataranigeze avuzwa.
Uyu mugabo n’umugore ngo baje gutandukana, umugore ajya gukodesha mu Bugarama Cité aho ngo yaba akora uburaya nk’uko byemezwa n’abaturage bo muri aka kagari,umugabo na we ngo akaba agenda abyara abandi bana hirya no hino akajyana kwa nyina ngo abarere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu nyina ushaje utagira n’ubushobozi bwo kurera aba bana, ngo asanzwe arera n’abandi bana mushiki w’uyu mugabo na we agenda abyara azana mu rugo, ku buryo uyu mukecuru ngo ibibazo bimaze kumurenga kubera gukomeza kurera abana bazanwa n’aba bana be bose kandi ntacyo afite abaha, abababyara nta n’icyo babamarira.
Gitifu Musabyemariya yabwiye Bwiza.com ko ku wa Gatandatu ushize nka saa tanu z’ijoro ari bwo abanyerondo bumvise umwana arira cyane mu rugo rw’uwo mukecuru, bagiye kureba basanga ni umwana watawe mu mbuga yarwo kandi nta muntu n’umwe bari kumwe, ariko kuko bari bazi ba nyir’umwana barashakishwa ngo baraboneka basanga bari bamuhazanye bombi nubwo batakibana.
Yagize ati’’ amakuru dufite ni uko bumvikanye kuzana uyu mwana ngo na we nyirakuru amurere, akaba asanganywe abandi 3 barimo uwo uyu mugabo yahabyariye n’abandi 2 babyawe na mushiki we . Uyu mukecuru ngo yanze gufata uyu mwana ufite ababyeyi bombi kandi n’abandi bamurunzeho atabashoboye, afite n’ubumuga batarigeze bamuvuza, aramwanga abandi na bo ni ko kumuta aho barigendera.
Baje kubonwa n’abanyerondo bababaza impamvu bataye umwana bahita babacika barabura, mu gitondo biba ngombwa ko tubashakisha, tuza kubona nyina aho yari yihishe mu Bugarama, ahita atabwa muri yombi agezwa kuri sitasiyo ya ploisi.’’
Ngo uyu mugore yaje gushyikirizwa umwana aho yari afungiye avuga ko impamvu imutera kumujugunya ari uko se atamufasha kumurera. Se yahise ashakishwa baza kumusanga mu kabari bahita bamuta muri yombi akaba afunze kugira ngo abazwe impamvu atita ku mwana yabyaye ufite ubumuga kandi atigeze avuza.
Nyina we ngo yararekuwe amaze kwemera ko hagize icyo umwana yaba yabibazwa.
Iyi ngeso y’ababyara abana bakabata kuri ba nyirakuru ireze mu Karere ka Rusizi , abaturage , cyane cyane ababyeyi bakavuga ko hakwiye ingamba zihariye zafatwa n’ubuyobozi kugira ngo ihashywe.
Uyu muyobozi avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga ku babyeyi bakarushaho kumenya ko kurera umwana ari inshingano y’umubyeyi.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, mwatwandikira kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre


