Nyuma y’uko hashize imyaka 2, umukinnyi Lionel Messi avuye mu ikipe ya FC Barcelona bitewe no kubura amafaranga yo kumuhemba ngo abe yakongera amasezerano, kuri ibi iyi kipe irimo kwiga ku mushinga uzatuma agaruka .
Uwo mushinga nta wundi uretse gukora umushinga wo gukura ikipe y’abato(Academy) yabarizwaga iruhande rwa stade ya Camp nou hagahindurwa ahantu ndangamateka (Musium) ya Lionel Messi.

Impamvu y’uyu mushinga, ngo ni ukugirango hazakurure ba mukerarugendo haboneke amafaranga yo gusinyisha Messi mu gihe yaba agarutse i Barcelona avuye muri Paris Saint Germain mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.
Ikindi ngo bizakururira urubyiruko nabafana gukunda ruhago.Ubuyobozi bwa FC Barcelona butangaza ko ngo uyu mushinga uri kunozwa kuko hatangiye ibiganiro na kompanyi z’itumanaho ngo zibafashe kuwunoza.

Impungenge zikomeje kugarukwaho, ngo ni igihe PSG yaba imukomeyeho ikaba yakwiyemeza kumutangaho ibishoboka byose bityo bikaba byabangamira igaruka rye, gusa ku rundi ruhande ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko Messi atazaguma ku Bufaransa kuko ngo impande zombi zananiwe kumvikana ku yandi masezerano.
Impamvu nyamukuru igarukwaho mu kutongera amasezerano, ngo ubuyobozi bwa PSG busaba Messi kugabanya umushahara kugeza kuri 30% Ikindi kandi abafana bamushinja kutitanga ngo abafashe gutwara igikombe.


