Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batanu bo mu murenge wa Nyamiyaga n’abandi batanu mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, rubakurikiranyeho kudatanga amakuru y’imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangarije televiziyo y’igihugu ko amakuru y’ibanze yavuye mu iperereza ari uko aba bantu bo muri Nyamiyaga bamenye ko mu isambu yabo harimo imibiri y’abantu 10 bazize jenoside, banga kubivuga.
Yagize ati: “Harimo uwitwa Kalisa Claver, akaba yarafunzwe imyaka umunani akurikiranyweho ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside. Nzamwita Léonard yafunzwe imyaka 28 na we yari akurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi yakoze muri Jenosdie, akaba yari amaze igihe gito afunguwe. Undi ni Bayingana Augustin, Niyonshuti Valens na Musanabera Consolée, aba bose bari bazi ko mu isambu yabo hashyinguyemo abo bantu.”
Abatawe muri yombi bari basanzwe bemeza ko imibiri iri muri iyi sambu ari iy’abantu babo bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko bahabashyinguye mu bihe bitandukanye. Dr Murangira yemeza ko RIB yakoze iperereza, isanga ari Abatutsi bazize jenoside.
Ku rundi ruhande, mu kagari ka Jenda mu murenge wa Mugina na ho hatawe muri yombi abantu batanu bakekwaho kwica abantu babiri (Mukabarisa Agnes na Ndagijimana Damien) muri jenoside yakorewe Abatutsi, bagahisha imibiri.
Yagize ati: “Mu murenge wa Mugina hari Birekeyaho Stanislas, uyu yafunzwe imyaka 13 ku cyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi. Sindikubwabo Jean Baptiste na we arafunzwe, Nyaminani Jean Nepomuscene arafunzwe, Bizimana Laurien na Higiro. Aba bantu bari abavandimwe ndetse banaturanye, ubu uko ari batanu, barakekwaho icyo cyaha cyo kwanga gutanga amakuru. Aba bo ni imibiri ibiri, na yo yarabonetse. Amakuru y’ibanze avuga ko mu rugo rw’umwe muri abo ari ho Mukabarisa Agnes na Ndagijimana Damien bazize jenoside ari ho biciwe.”
Abatawe muri yombi bo muri Mugina baremera ko bagize uruhare mu rupfu rwa Mukabarisa na Ndagijimana mu gihe cya jenoside yakore Abatutsi.


