Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 26 Mata 2023, Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yatangaje ko yasimbuje abaminisitiri be barindwi, nyuma yo kwitambika imishinga myinshi y’amavugurura y’abagize guverinoma ye .
Ibibazo bya politiki muri Colombia bimaze amezi icyenda, cyane cyane kuva Perezida mushya, Gustavo Petro, perezida wa mbere w’umukomuniste muri iki gihugu, ukomeje guhura n’imbogmizi mu gushyira mu bikorwa imishinga ye yemejwe na Kongere.
Abaminisitiri birukanwe, barimo Minisitiri w’ubukungu, Rosa Antonio Campo, wari wagize uruhare m gutum kongere yemeza mavugurura mu by’imisoro ari naryo vugurura rikomeye ryonyine ryakozwe kugeza ubu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Minisitiri w’ubuhinzi, minisiteri z’ingenzi kuri Gustavo Petro, nabo birukanwe, ndetse na Minisitiri w’ubuzima, Carolina Corcho. Ibi biratangaje rwose kuko umushinga wo kuvugurura urwego rw’ubuzima niwo urimo kunaniza guverinoma ihuriweho.
Iyi nkuru dukesha RFI ikaba yibutsa ko mu ntangiriro za manda ye , Gustavo Petro yari yakoze ibishoboka kugira ngo agire ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.
Amashyaka yo hagati asa nk’aho adafite aho abogamiye hagati y’uruhande rw’iburyo n’urw’ibumoso rwa Perezida, yarwanyije ku mugaragaro ivugurura ry’urwego rw’ubuzima kandi abamnisitiri bayo ni bo birukanwe.
Maria Jose Pizarro, umusenateri w’ibumoso, abisobanura agira ati: “Mu byumweru byinshi, impinduka abantu batoye zabangamiwe n’imyitwarire, gusebanya kw’abayobozi b’amashyaka gakondo. Igihugu kigomba kubimenya. Igihango shingiro cyacu twakigiranye n’abaturage, ntabwo ari intore za politiki zitsimbaraye ku nyungu zazo.  »
Atangaza amazina y’abaminisitiri bashya, Petro yavuze imiryango igifunguye kubw’ibiganiro, ariko ko yatorewe gukora amavugurura y’imibereho.


