Ibi ni ibitangazwa na Gakire Fidèle, Umuyobozi Mukuru wa ISHEMA TV mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’aho kuwa 29 Werurwe 2017 irangije imirimo y’isuzuma (test).
Gakire agira ati: “Twashyizeho televisiyo igamije guhuza ibikorwa bya Leta n’ibyifuzo bya rubanda muri gahunda zibagenewe yitwa ISHEMA TV. Ni igitangazamakuru cy’amajwi n’amashusho gishyizweho n’abanyamakuru b’Abanyamwuga kandi bigenga bamaze igihe muri uwo mwuga, bazi icyo bakora n’icyo Abanyarwanda bashaka mu rwego rwo kumenya amakuru n’ibikorwa na Leta (guverinoma) bibateganirijwe nicyo nabo basabwa gukora.
ISHEMA TV igamije kandi no gufasha urwego rw’abikorera na Sosiyete sivile kubamenyekanishiriza ibikorwa na progaramu bafitiye abaturarwanda cyane ko urwego rw’ivugurura-bukungu bw’u Rwanda rushingiye ku bikorera muri gahunda ya Vision 2020 na 2050; naho sosiyete sivile ikaba nayo ibyo ikora byose abagenerwa-bikorwa b’ibanze ari abaturage. Gakire avuga ko ari muri urwo rwego ibyo byiciro byombi bizibandwaho mu biganiro n’amakuru bizakorwa na ISHEMA TV.
Kumenya amakuru ni uburenganzira busesuye!
Gakire yakomeje agira ati: “ Amakuru ahurirwaho n’abantu b’ingeri zose: abato, abakuru, abakene, abakire, abayobozi n’abayoborwa; niyo mpamvu ari ngombwa gukora ibishoboka byose ngo ISHEMA TV izabe nyambere mu guha ubuzima televiziyo za rubanda ku birebana n’amakuru n’ibiganiro binogeye ibyo byiciro byose. Gusa ngo bazi neza ko bigoye ariko kandi birashoboka nubwo bisaba imbaraga nyinshi ariko gukunda umwuga no kumva ibyifuzo n’inama z’abandi nta kabuza ko icyo cyerekezo kizagerwaho ’’.
Umuyobozi wa ISHEMA TV kandi avuga ko izanafasha abaturage kubamenyera no kubabariza icyo inzego za Leta ziba ziteganya kubagezaho; ati: ‘ hari na none kubaza inzego z’abavuga rikijyana icyo bakorera abaturage mu byo baba barabateganyirije cyangwa barabemereye, niba barabigezeho cyangwa bagasobanura impamvu yatumye bitagerwaho (culture of accountability) ’’!
Gakire avuga ko bifuza ko ISHEMA TV kugira ngo ibyo biyemeje bazabigereho neza biteguye kumva ibitekerezo by’abayikurikira, agira ati: ‘’ Twiteguye kumva ibyifuzo by’abadukurikira, ibyo bakeneye tukabihuza na progaramu zacu bityo intego twiyemeje yo kubaka igihugu dushingiye ku makuru nyayo kandi yizewe atunganijwe mu buryo bwa gihanga, ikagerwaho mu nyungu rusange .’’
Muri uyu mwaka hamaze kuvuka televisiyo 2 zashinzwe n’abanyarwanda harimo n’iyi ISHEMA TV, yavutse ku itariki ya 6 gashyantare 2017, irangiza igeragezwa kuya 23 Wewurwe 2017. Ibiganiro biyinyuraho kuva ku wa 23 Werurwe 2017 ni ibyafashwe mbere; ubu inunyuzaho ibiganiro mu buryo bw’imbonankubone (Live).
ISHEMA TV yakira n’ibiganiro n’amatangazo byakorewe ahandi atari muri Studio yayo; abifuza kuyigana no kuyicishaho ubutumwa bwabo (ubumenyesha n’ubukangurira) bayisanga mu nzu yitwa: BEATITUDE House iri mu Kagali ka Akabasengerezi mu Murenge wa Muhima imbere ya Hotel Okapi, igaragara ku murongo wa STARTIMES Channel 127 ; ikaba ivukana n’Ikinyamakuru kimaze imyaka irindwi gikorera mu Rwanda nacyo cyitwa ISHEMA.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, mwatwandikira kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Abdou Nyampeta



