Ubutumwa bwa Turahirwa bwemeza ko yahawe pasiporo yanditseho 'F'

Turahirwa watangaje ko yahawe icyangombwa cyemeza ko ari Umunyarwandakazi ashobora gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli Moses Turahirwa utavugwaho rumwe kubera imyitwarire imuranga, ashobora gufungwa nyuma y’aho atangaje ko yahawe agatabo k’inzira (pasiporo) kemeza ko ari Umunyarwandakazi.

Turahirwa bigaragara ko ari umusore, kuri uyu wa 26 Mata 2023 yashyize kopi ya pasiporo yo mu Kwakira 2021 iriho amazina ye yombi, ku mwanya w’igitsinda handitseho F (Female), agerekaho interuro ishimira Perezida, ati: “Amaherezo byemewe ‘Female ku ndangamuntu yanjye’. Ukuntu bisekeje. #ThankYouKagame”.

Abarimo Munyakazi Sadate batangiye kwibaza ukuntu Leta y’u Rwanda yakwemera kwandika ku byangombwa by’umusore ko ari ‘Umukobwa’ cyangwa ‘Umugore’, asaba ko niba Turahirwa abeshya, yakurikiranwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Munyakazi yagize ati: “Ese birashoboka ko Leta y’u Rwanda yatanga amakuru atariyo ku mpapuro itanga? Cga uyu Turahirwa Moses yaba yahimbye izi nyandiko yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga!? Passeport n’imwe munyandiko zikomeye kdi zihesha Igihugu icyubahiro, uru rwandiko rutangiye gukinishwa gutya byaba ari ikibazo gikomeye kuko bigira ingaruka ku Gihugu ndetse no kuritwe nabarukoresha. Uko bimeze kose abanyarwanda dukwiye kumenya ukuri kuri iki gikorwa.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kanya gashize yatangarije Umuseke ko Turahirwa yamagajwe kugira ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, nyuma y’aho urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rusanzwe rutanga pasiporo rwemeje ko atari rwo rwamuhaye iyanditseho ‘F’.

Dr Murangira yagize ati: “Turahirwa arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano nyuma y’uko urwego rw’abinjira n’abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Mu gihe Turahirwa yahamwa iki cyaha, yahanishwa ingingo ihana icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 na miliyoni 5.

Ubutumwa bwa Turahirwa bwemeza ko yahawe pasiporo yanditseho 'F'
Ubutumwa bwa Turahirwa bwemeza ko yahawe pasiporo yanditseho ‘F’

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *