Kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kitubaha uburenganzira ni uburyo bw’ivangura bwo gusobanura ibintu – Giorgia Meloni

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, kuri uyu wa Gatanu ushize yatangaje ko gahunda y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukira bahinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari amasezerano hagati y’ibihugu bibiri byigenga kandi agamije kurinda umutekano w’abantu, yongeraho ko ari amakosa kubyita kwirukana abantu (deportation) .

Meloni, yavuganaga n’itangazamakuru kuri Ambasade y’u Butaliyani i Londre nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri muri uyu muwa mukuru w’u Bwongereza, aho yabonaniye na mugenzi we, Rishi Sunak.

“Ndatekereza ko kuvuga kwirukana abantu cyangwa ko u Rwanda ari igihugu kitubaha uburenganzira kandi kitazaba gikwiye ari uburyo bw’ivangura bwo gusobanura ibintu,” uyu ni Minisitiri w’Intebe Meloni nk’uko tubikesha Times of India.

Guverinoma y’u Bwongereza iteganya kohereza mu Rwanda ibihumbi by’abimukira bahinjira mu buryo bunyuranyie n’amategeko ku masezerano ya miliyoni 120 z’Amapound yo kuzaba bitabwagaho mu gihe bategereje ko dosiye zabo zisuzumwa bakajya mu Bwongereza bemye cyangwa bagashakirwa ibindi bihugu bizabakira.

Bivugwa ko abimukira nk’aba bagera ku 45,000 bageze ku nkombe z’amajyepfo y’u Bwongereza mu 2022 batwawe n’amato mato kandi Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, yiyemeje gukumira abo bashaka kwinjira mu Bwongereza ku mpamvu zitandukanye zirimo gushaka ubuhungiro bambutse English Channel baturutse mu Bufaransa.

Muri iki cyumweru dusoza, abanyamategeko b’itsinda ry’abimukira basaba ubuhungiro mu Bwongereza bamaganye uyu mugambi mu rukiko rw’ubujurire rwa London bavuga ko unyuranyije n’amategeko kubera ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kitubaha uburenganzira ni uburyo bw’ivangura bwo gusobanura ibintu – Giorgia Meloni
    Abazungu ntibagishaka abimukira ku butaka bwabo. Kubazana mu Rwanda ngo ni ukubakanga kandi byaratangiye aho babwira umunyamahanga ko nadakurikiza ibyo bashaka bazamwohereza mu Rwanda. Abakiri bato bahita barira! Ese ubundi impunzi ishobora kujyanywa ahantu idashaka? Bariya bazungu bica amategeko bayazi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *