Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Mibilizi mu karere ka Rusizi baramagana abantu bari kugaragaza ugushidikanya ku buryo batemeza ko imibiri iri kuhaboneka ari iy’abayizize.
Kuva mu mpera za Werurwe 2023, muri Mibilizi, by’umwihariko mu isambu iri mu nkengero za Kiliziya Gatolika ya Mibilizi kugeza kuri uyu wa 29 Mata 2023 hari hamaze kuboneka imibiri 874 y’Abatutsi bazize jenoside.
Abarokokeye muri Mibilizi baravuga ko bizwi neza ko imibiri iri kuhaboneka ari iy’Abatutsi bazize jenoside mu 1994, ariko ngo hari abantu bakomeje gukoresha imvugo ya ‘BIKEKWA’ ibakomeretsa.
Bagize bati: “Twe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994, twarokokeye i Mibilizi, turamagana imvugo zikomeje kudukomeretsa zo kuvuga ko imibiri turi kubona mu nkengero za Paruwasi ya Mibilizi ‘BIKEKWA’ ko ari iy’Abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe ibihamya ubwabyo bibigaragaza.”
Iri huriro rivuga ko abari kuboneka mu nkengero za Paruwasi ya Mibilizi nta n’umwe washyinguranwe umwenda, abenshi barazirikanyijwe, bagiye bashyirwa mu byobo bifite uburebure butarenze metero imwe barenze umwe, abandi bari kuboneka badafite ingingo zimwe na zimwe nk’imitwe.
Riremeza ko abishwe, by’umwihariko tariki ya 18,20 na 30 Mata 1994, bari baraburiwe irengero ari bo bari kuboneka muri iyi sambu.



