Umuhanzi Bebe Cool na Sauti Sol bakoresheje irushanwa ryo kubyina banashyiraho ibihembo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda hamwe n’itsinda Sauti Sol yo mu gihugu cya Kenya begeranyije amafaranga akabakaba Miliyoni 2 z’Amashilingi ya Uganda bakoresha irushanwa ryo kuririmba ku bahanzikazi ba Uganda na Kenya, utsinze irushanwa akayatwara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri rushanwa ryahawe izina rya ‘Mbozi za malwa’ ryateguwe mu rwego rwo guha abaturage bo ku mpande zombi umunsi mukuru wa Pasika, rikaba ryateguwe kubera impaka hagati y’aba bahanzi bombi, aho Bebe Cool yemezaga ko abahanzikazi bo muri Uganda barusha abo muri Kenya kubyina mu gihe Sauti Sol yo yari iri ku ruhande rw’Abanyakenya ivuga ko barusha Abagandekazi kubyina.
Aba bahanzi niko gufata iyambere begeranya amafaranga agera kuri Miliyoni n’ibihumbi 750 by’Amashilingi yo guhemba ugomba kwitwara neza mu irushanwa bahise bategurira aho.
Aba bahanzi bahise bashyiraho iminsi 10 uhereye kuwa 17 kugera ku itariki ya 26 Mata 2017 hakorwa iri rushanwa ndetse hanashyirwaho amabwiriza ngenderwaho ku bagombatabira iri rushanwa.
Gushaka uburyo bwo kubyina busanzwe butamenyerewe kandi umuntu akabyina wenyine cyangwa akareba abamufasha bakazagabana ibihembo
Gufata amajwi y’icyo gihangano ababyira baba babyina, bakagishyirwa ku mbuga nkoranyambaga mu izina rya ‘Mbozi za malwa’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sauti Sol izegeranya amajwi yo mu gihugu cya Kenya hanyuma Bebe Cool na we yegeranye amajwi y’abo muri Uganda.
Bebe Cool agomba gutoranya uwa mbere muri Uganda hanyuma Souti Sol na yo igashaka uwatsinze muri Kenya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *