Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gicurasi 2023, u Rwanda rwakiriye abantu 42 bari baraheze mu gihugu cya Sudani kubera intambara imaze ibyumweru birenga bitatu ihabera.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo aba bantu bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali batwawe n’indege ya RwandAir.
Barimo Abanyarwanda 32 mu gihe abandi 10 ari abanyamahanga bo mu bihugu bitanu bitandukanye.
Ubwo bari bageze i Kanombe bakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Clementine Mukeka wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ACP Lynder Nkuranga.
Kuva intambara itangiye muri Sudani ku wa 15 Mata hagati y’Ingabo z’iki gihugu zishyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan ukiyoboye mu buryo bw’inzibacyuho n’izindi zo mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) za Gen Mohamed Hamdan Daglo, ibihugu bitandukanye byahise bitangira gutekereza uko byacyura abaturage babyo babaga i Khartoum no mu bindi bice bya Sudani.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yaherukaga gutangaza ko muri Sudani habarizwaga Abanyarwanda babarirwa muri 70.
Alain Mukuralinda mu cyumweru gishize yari yatangaje ko ku wa 24 Mata Abanyarwanda 36 bari muri Sudani ba bafashijwe kuvayo bakagera i Cairo mu Misiri hifashishijwe imodoka mu rugendo rwatwaye amasaha 30.
Icyo gihe yunzemo ko “Abanyarwanda babiri ni bo bagumye muri Sudani ku bushake bwabo. Basanzwe bahakorera, amakuru yabo Ambasade yacu irayazi tuzakomeza gukurikirana umutekano wabo.”
Abakiriwe i Kigali bose baje baturuka i Cairo nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabitangaje mu itangazo yasohoye.
Iyi Minisiteri yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira iya Misiri ndetse n’abaturage bayo ku bwo kwakirana ubwuzu bariya Banyarwanda bari mu bihe bigoye.
Yashimiye kandi Sudani, ibihugu by’inshuti z’u Rwanda ndetse n’Umuryango mpuzamahanga ku bwo gutanga ubufasha mu gikorwa cyo gucyura bariya bantu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwifatanya na Sudani muri ibi bihe bigoye irimo.
Biruta yunzemo ko “Guverinoma y’u Rwanda iracyiteguye gushyigikira ingamba zafatwa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushaka igisubizo cy’Intambara ya gisivile ikomeje kuba muri Sudani, yaba mu buryo bwa Politiki cyangwa ubwa gicuti.”


