arteta-squad-photo.png

Arteta ngo asa n’uteze amakiriro ku mukino wa Chelsea na Arsenal

Sangiza iyi nkuru

arteta-squad-photo.png
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Gicurasi hitezwe umukino hagati ya Arsenal na Chelsea, uyu mukino witezwe n’imbaga nyamwinshi ukomeje kuvugisha menshi abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abihebeye shampiyona y’i Burayi.

Ni umukino witezweho gusobanura koko niba Arsenal igikomeje guhanyanyaza ngo irebe ko yatwara igikombe gusa ukurikije uko irimo kwitwara bisa n’ibigoye n’ubwo mu mupira w’amaguru byose bishoboka .

Mbere y’uko aya makipe aza guhura abatoza bombi baganiriye n’itangazamakuru ariko arteta we yaje kuvuga ko nta gihunga Arsenal ifite ndetse ngo haracyari icyizere cyo gutwara igikombe.

yagize ati” Twakoze ibikomeye kandi n’ubu turacyabikora, igikombe ntikiratuva mu nzara kuko turacyafite imikino itanu imbere.Icyo tugomba gukora n’ukwibagirwa ibyarangiye mu cyumweru gishize tukabyigiraho, hanyuma ubundi tukitegura gukora ibirenze imbere y’abafana.”

Arteta atangaje ibi , nyuma y’uko mu cyumweru gishize Arsenal yatsinzwe na Manchester City 4-1. Icyo gihe nabwo byari byitezwe ko Arsenal itsinda uwo mukino bityo amahirwe hafi ya yose yo gutwara igikombe akaba ari mu biganza byayo dore ko yarushaga Man City amanota atanu yose mbere y’uwo mukino.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *