Ubwikorezi bwo mu kirere mu gihugu cy’u Buhinde bwaciye agahigo ku rwego rwo hejuru, aho abagenzi miliyoni 4.56 buriye indege mu munsi umwe .
Iyi ntambwe yagezweho ku ya 30 Mata, yaje igihe indege 2.978 zahagurukaga mu gihugu hose.
Minisitiri ushinzwe iby’indege, Jyotiraditya Scindia, yanditse ku rubuga rwa twitter ati: “Izamuka rikabije ry’urujya n’uruza rwingendo zo mu kirere mu gihugu nyuma ya Covid rigaragaza iterambere ry’u Buhinde.”
Kongera kubyuka k’ubukungu bw’u Buhinde nyuma y’icyorezo kwateje imbere ingendo.
Abagenzi barenga miliyoni 37.5 batwawe n’indege zo mu gihugu mu mezi atatu ya mbere ya 2023 nk’uko tubikesha BBC.
Ibi byagaragaje ubwiyongere bwa 51.7% ugereranije n’umwaka ushize, nk’uko imibare yatanzwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bushinzwe indege za gisivili bubyerekana.
Mark Martin, impuguke mu by’indege yabwiye BBC ati: “Nta terambere ryigeze ribaho mu myaka ibiri mu gihe cya Covid. Icyo tubona ubu ni urubura rwa shelegi rw’icyo cyifuzo.”
Bwana Martin avuga ko habaye kandi kwiyongera gukabije k’umubare w’abantu bakoresheje indege bwa mbere kuva icyorezo cyaba.
Yongeyeho ko ingendo zo mu kirere mu Buhinde ubusanzwe ziyongereyeho inshuro ebyiri ukurikije umuvuduko w’izamuka ry’Umusaruro rusange w’imbere mu gihugu, kubera ko amafaranga yinjira azamuka mu bukungu bwa gatatu muri Aziya.
Mbere, raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bwo mu Kirere (IATA) yerekanye ko urujya n’uruza rw’imbere mu Buhinde rwakomeje kwegera urwego rw’ibyorezo, kandi rwamanutseho 2,2% gusa muri Gashyantare 2019.


