Lambert Mende yasabye leta kutazemera ko OIF iyobowe n’Umunyarwandakazi igenzura amafishi y’itora

Sangiza iyi nkuru

Depite Lambert Mende Omalanga, mu kiganiro cyatambutse ku Cyumweru, yahamagariye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi Congo, kutemerera Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) kugenzura amafishi y’itora cyangwa kugera ku malisiti y’abazatora baherutse kwandikwa na Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) kubera gusa ko OIF iyobowe n’Umunyarwandakazi .

Uyu muyobozi w’ishyaka Convention des Congolais Unis (CCU) avuga ko uyu muryango mpuzamahanga uyobowe n’u Rwanda rufatwa nk’igihugu cy’abanzi ndetse cyateye Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ati “Twumvanye gutangara cyane ko bashaka guhatira ubuyobozi bw’amatora” gushyikiriza OIF raporo nk’iyo CENI yashyikirije inteko ishinga amategeko”.

Muri iki gihe OIF iyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ntishobora kugenzura amafishi y’itora ya Congo kubwa Lambert Mende wigeze kuba minisitiri w’itumanaho n’umuvugizi wa guverinoma ku butegtsi bwa Joseph Kabila nk’uko iyi nkuru dukesha Digitalcongo.net ivuga.

Yagize ati “Louise Mushikiwabo ni umwe mu bagize agatsiko k’abahezanguni ba FPR yo mu Rwanda ”, yatangaje ko yujuje amahame yo “kudashyira mu gaciro” ku byerekeye u Rwanda.

Kuri Lambert Mende, guha OIF amafishiy’itora ya Congo byagereranywa no kuyashyikiriza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Kuri iyo ngingo kandi, Minisitiri w’intebe, Jean-Michel Sama Lukonde, mu kigaaniro yatanze kuri televiziyo ku itariki ya 26 Mata, yahamagariye CENI kuzirikana ubusugire bw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *