Abantu batandatu barimo abanyeshuri batatu bigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye baguye mu kirombe giherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye baracyashakishwa.
Mu masaa saba ya tariki ya 20 Mata 2023, imvura yaraguye, isiba inzira aba bantu bari binjiriyemo bajya muri iki kirombe, bivugwa ko ifite ubujyakuzimu buri hagati ya metero 60 n’100.
Tariki ya 21 Mata hatangiye igikorwa cyo kubashakisha hifashishijwe imashini imwe isanzwe ikoreshwa mu mihanda, birananirana, haza indi, bigera aho ziba enye.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko ibikorwa byo gushakisha aba bantu byagiye bikomwa mu nkokora n’imvura nyinshi yagwaga, aho yahitaga ibihagarika, bigasubukurwa habonetse umucyo.
Nk’uko BBC ibivuga, kuri uyu wa 1 Gicurasi na bwo ibikorwa byo kubashakisha byari byahagaze kubera imvura nyinshi. Haba hari impungenge z’uko habera impanuka, cyane ko riba ryabaye icyondo.
Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, kubashakisha byakomeje, ariko kugeza ubu nta n’umwe uraboneka. Abaturage bemererwaga gutegerereza hafi y’iki kirombe ngo ntabwo bacyemererwa kuhegera.
Nyir’iki kirombe kimaze imyaka myinshi gicukurwa yabanje kugirwa ibanga, gusa nyuma y’iperereza ryakozwe, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu 10 barimo Rtd Major Katabarwa Paul hamwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze. Bikekwa ko muri aba harimo nyiracyo.
Icyizere cy’uko aba bantu bazaboneka ari bazima cyo cyarayoyotse, ariko imiryango yabo irifuza ko byibuze baboneka, bagashyingurwa.




One Response
Huye: Abaguye mu kirombe mu minsi ishize baracyashakishwa
Harigihe abapolosi bahubuka batazi uwo bahubukiye uwariwe bagakoresha imbaraga zumurengera aboherezwa mukazi nkako nabo bajye bahabwa Andi mahugurwa (refresher)