Nyuma y’igihe kirekire cya bombori bombori yaterwaga n’imicungire itanoze n’inyereza ry’umutungo w’abatuage ubitse muri Nkamira SACCO ya Kamembe, byatumye abayiyoboraga mbere bavanwaho n’abakozi hafi ya bose bagasezererwa hakazanwa abandi, ubuyobozi bushya bwayo, burizeza ko ibyayivuzwemo icyo gihe cyose bigiye kuba amateka.
Bwabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com nyuma y’inama y’inteko rusange yabo iherutse kuba, yasobanuraga uko bihagaze nyuma y’izi mpagarara zabanje, hanatorwa abayobozi bandi biyongera ku bandi bashya batowe vuba.
Na bo biyongera ku ishyirwaho umucungamutungo mushya n’abandi bakozi, byakozwe mu kuzana impinduka zifatika no gukomeza ingamba nshya z’ubuyobozi bushya, z’imicungire inoze y’umutungo no kongera umubare w’abanyamuryango, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bushya bwayo.
Umuyobozi mushya w’iyi SACCO, Niyonzima Donatien, wagiyeho asimbura bagenzi be 2 beguye bakurikirana byitwa impamvu zabo bwite ariko abanyamuryango bo bavuga ko ari impamvu zidasobanutse, yavuze ko we ataje kuhikoza ngo yegure,ahubwo aje gukora ugushaka kw’abamutoye,kuko ngo azi neza ko icyo bakeneye ari impinduka.
Ati: “Tuvuye mu mana twareberagamo ingengo y’imari ya 2022, n’uko iya 2023 ihagaze, tureba ko ibyo twatekereje gukora byakozwe, tunareba ibyo twagezeho,tunapangira gahunda y’umwaka wa 2023, ibyo tugomba gukosora n’ibigomba gushyirwamo imbaraga.’’
Abajijwe ibyo bigomba gukosorwa, ati: “Urebye ibyinshi birimo birakosoka, cyane cyane ibyari gukorwa mbere bitakozwe,birimo ibijyanye n’inyubako, n’imicungire inoze y’umutungo w’abanyamuryango, kuko komite hafi ya yose ni nshya, n’abakozi hafi ya bose ni bashya, bivuze ko byakozwe kubera impamvu itari yoroshye, hashakwa impinduka nk’uko abanyamuryango, abayobozi b’inzego zitandukanye n’abaturebera hafi bose bazitegereje.’’
Iyi nyubako uyu muyobozi yakomojeho ni iyo iyi SACCO ikoreramo, hashize imyaka irenga 2 komite ngenzuzi y’iyi SACCO igaragaje ko amabati ayubatse ari amakura abayubatse bagiye bararuza bigizwemo uruhare n’abari abayobozi b’iki kigo cy’imari icyo gihe,,mu gihe abanyamuryango bari bazi ko yubatswe n’amabati mashya,bikavumburwa ari uko babonye igisenge cyose kiva itamaze kabiri,inkuta zarinjiriwe n’ubukonje. Ati: “Inyubako yarasondetswe bigaragara, ntimeze neza, ariko tugiye kuyivugurura nubwo bizadutwara menshi. Nta kundi byagenda kuko impinduka zivuna kandi ni byo twiyemeje.’’
Abajijwe ayo gusana bizatwara yirinze guhita ayavuga nubwo hari bamwe mu bo bafatanya ubuyobozi batangarije Bwiza.com ko bizatwara atari munsi ya 15.000.000, ngo ibe isannye birambye,we avuga ko batahita bayemeza kuko bisaba gushyiraho ubizobereyemo,ubibarira neza.
Akamenya ayo bizatwara, kuko ngo bifuza ko ijyana n’icyerekezo cy’umujyi,ayo makura bakayavanaho, bagashyiraho amabati asobanutse.
Asaba abakozi bose kwigirira icyizere nk’uko komite nyobozi nshya icyifitiye, bagakorera hamwe nk’ikipe bagamije gukosora amakosa yose yayigaragayemo mu myaka ishize,bakagira aho bayikura n’aho bayigeza.
Ku cyo yizeza abanyamuryango gifatika, ati: “Icyo bakeneye cya mbere ni ukubona SACCO yabo igaragaza impinduka,cyane cyane izishingiye ku mutungo,kuba wiyongera,inyungu n’inguzanyo biboneka neza, serivisi zinoze, abanyamuryango bagatera imbere nk’uko yari yo ntego ya Leta ishyiraho ibi bigo by’imari buri muturage yibonamo, ku bushobozi bwe, izi mpinduka zikagera no mubayituriye.’’
Yavuze ko nyuma y’aya mavugurura, SACCO yunguka, bamaze no kwakira umubare munini w’abanyamuryango bashya, serivisi bakeneye bazibona neza, bagamije kugera ku iterambere bifuza.
Akizeza ko hari n’udushya bagenda batekereza tuzahindura imibereho y’abanyamuryango,agasaba abakozi bose kwirinda amakosa, yanagaragara agahita akosorwa, ko nubwo ibyo byagiye biba, bitabujije ko ukeneye amafaranga ye cyangwa indi serivisi abibona.

Harindintwali André, umwe mu banyamuryango bayo, avuga ko bahinduye abayobozi n’abakozi nyuma yo kubona ibyo bibazo byose byatezaga izo bombori bombori zidashira, ariko ko bafitiye icyizere abayobozi n’abakozi bashya,babatezeho impinduka nk’uko babibijeje.
Ati: “Iyaratubabaje cyane kubona dushyiraho abakozi tubizeye bakadukorera biriya, inyubako bakayonona ikaba igiye kudutwara amamiliyoni,twari tuzi ko icyo twakirangije. Umutungo ukanyerezwa kugeza ubwo hari abafunzwe abandi bakegura ngo ku mpavu zabo bwite, ariko aba bashya bo, nk’umuyobozi, kuko yari asanzwe akurikiranira hafi imikorere ya SACCO bitewe n’umwanya yari afitemo, azi aho byapfiriye. Tumubonana ubushake n’ubushobozi bwo kugarura ibintu mu buryo, nk’uko bigaragara mu gihe gito cyane amaze.’’
Yasabye bagenzi be gushyigikira impinduka, abafashe inguzanyo batarishyura bakihutira kwishyura, gufata inguzanyo,kuzishyura neza no kubitsa bigakomeza uko bisanzwe, serivisi zikarushaho kunoga,ariko cyane cyane bagakanura, bakarushaho gukurkirana imikorere ya buri munsi y’abakozi, ntibaze gusa ku munsi w’inama, kubwirwa bikiriza gusa bagataha, ahubwo bakajya bagira amakuru ya buri munsi y’imkorere n’imyungukire y’ikigo cyabo.
Birashimangirwa na Kabera Xaverine, uvuga ko mu myaka irenga 10 ayimazemo yabonye byinshi bitari byiza, bijyanye n’imikorere mibi byagiye biyigaragaramo, ariko noneho igihe kigeze ngo byose bibe bishya.
Ati: “Twari dutegereje impinduka rwose kuko byari bikabije. Ndebye uburyo imikorere ya SACCO yagiye idindira bitewe n’abakozi bataranzwe n’umurava n’ubunyangamugayo,ngo baharanire inyungu z’abanyamuryango kandi ari cyo babaga bashyiriweho, impinduka zari zikenewe, kandi koko aho babahinduriye n’inama wabonye ko yakozwe mu ituze, tubwirwa iterambere, abantu badacagagurana nka mbere. Bakomereze aho natwe tubashyigikire,icyahatuzanye n’icyo igihugu cyadushakiraga kiyishyiraho kiboneke,abo twashyize imbere ngo baducungire ibyacu turabizeye ntibazadutenguhe.’’
Nkamira SACCO ifite abanyamuryango barenga gato 7000, abenshi ni abacuruzi baciririitse, ikaba nyuma y’ibibazo byagiye biyivugwamo, bikagaragazwa n’abanyamuryango, ku bufatanye bwabo, ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe, ubw’akarere ka Rusizi, Banki nkuru y’igihugu (BNR) n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA).
Bose bagahagurukira riwe ngo basubize ibintu mu buryo, ari ho havuye gukuraho, kwirukana no guta muri yombi abavugwaho imikorere idahwitse bose, abandi bakegura, bakavuga ko bakeneye ituze ritangwa n’abashyashya baje, nk’uko umuyobozi mushya yabibijeje, yanabitangiye nk’uko babyemeza.



