Nyaruguru: Impuruza ku buzima bw’umugore n’abana be 4

Iyi ni inzu uyu muryango ubamo

Nyuma yo kubyarira iwabo abana bane ku bagabo bane batandukanye, Musabyimana Claudine w’imyaka 39, utuye mu mudugudu wa Kalimba, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, bigaragara ko, we n’abana be babayeho ubuzima bushariye cyane, nko gutura mu nzu iri hafi kubagwaho no kutabona icyo atungisha abana. Musabimana asaba ubufasha ngo abone aho […]

Tanasha arateganya guhunga

Tanasha yigeze kugirana ibihe byiza na Diamond

Umuhanzikazi Tanasha Donna yamaze gutangaza ko agiye guhunga n’umuryango we akerekeza mu gihugu atatangaje. Tanasha yandinditse ku mbuga ze nkoranyambaga avuga ko atakomeza kwihanganira ibikomeje kubera muri Kenya. Uyu muhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo yikije kubyo Kenya ngo irimo kunyuramo bitandukanye bitandukanye n’ibyo yari ayiziho byayiranze mu myaka yo hambere. Aha yavuze ko kuva umwaka wa […]

Rayon Sports yasubiriye Police FC, isanga Mukura VS muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yakatishije itike ya ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yari yakiriye Police FC kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo, mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza warangiye itsinze ibitego 3-2. Ni nyuma y’ubanza na bwo yari yatsinzemo […]

Perezida Kagame arakurikiranira hafi ibikorwa byo gutabara abibasiwe n’ibiza

Ibiza byangije byinshi by'umwihariko mu ntara y'Uburengerazuba

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije abatuye mu bice byibasiwe n’ibiza bikomoka ku mvura babuze ababo, anabamenyesha ko Leta irakora ibishoboka irinde ubuzima bwabo, na we ubwe akabikurikiranira hafi. Imvura nyinshi yaraye yibasiye igice kinini cy’intara y’iburengerazuba, mu Majyaruguru no mu Majyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uyu wa 3 Gicurasi. Ibiro by’Umukuru […]

Menya impamvu abantu bahitamo kwiyambura ubuzima

Biragora kumva no gusobanukirwa icyatumye inshuti, umuvandimwe ahitamo kwiyahura. Akenshi nta bimenyetso uba warabonye byakwerekako mugenzi wawe agiye kwiyahura. Abantu basaga 800000 ku Isi buri mwaka bariyahura, gusa abenshi ntabwo bavuga kimwe ku bijyanye n’impamvu abantu biyahura. Bamwe bavuga ko umuntu aba yagize intege nke abandi bakavuga ko ari amahitamo y’umuntu ariko mu by’ukuri impamvu […]

Uganda: Abaminisitiri batangiye kudagadwa nyuma y’iyicwa rya Okello

96bbffc1b8ff1386.jpg

Nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri taliki 2 Gicurasi, Minisitiri w’umurimo muri Uganda yishwe, bamwe mu ba minisitiri batangiye gutabaza Leta ngo yongere imishahara y’ababarinda kugirango badakomeza kwisanga mu byago. Joyce Kaduc, minisitiri w’uburezi yavuze ko atewe ubwoba n’uburyo ababarinda babayeho, kuko ngo usanga badahembwa neza kandi ngo ntibanajya bahabwa amahugurwa y’uburyo bakwiye kwitwara. Aha […]

President Putin survived a drone attack

The Russian presidential administration said Wednesday that the Kremlin was attacked by drones overnight in an attempt on President Vladimir Putin’s life . Moscow residents had reported hearing two explosions behind Kremlin walls shortly after 2 a.m. local time, after which the lights went out. Footage shared by residents in a local Telegram channel captured […]

U Burusiya burashinja Ukraine kugaba igitero i Moscow cyari kigambiriye Putin

Ku biro bya Perezida Putin hagaragaye hacumba umwotsi

Leta y’u Burusiya irashinja iya Ukraine kugaba igitero i Moscow cyari kigambiriye Perezida Vladimir Putin mu masaha y’ijoro ryakeye. Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangarije ibiro ntaramakuru bya Leta, RIA Novosti, ko ubwo iki gitero cyagabwaga kuri ibi biro, Putin atari abirimo, ahubwo yakoreraga mu rugo ruri Novo-Ogaryovo. Peskov yasobanuye ko drone […]

Belgrade: Umunyeshuri w’imyaka 14 yishe arashe bagenzi be 8 n’umuzamu w’ishuri

Nibura abanyeshuri umunani n’ushinzwe umutekano ku ishuri bapfuye nyuma yo kurasirwa ku ishuri ribanza mu murwa mukuru wa Serbia, Belgrade . Abandi banyeshuri batandatu n’umwarimu bakomerekeye muri icyo gitero bajyanwa mu bitaro, nk’uko byatangajwe na guverinoma. Polisi yataye muri yombi umuhungu w’imyaka 14 ukurikiranyweho igitero cyagabwe ku ishuri rya Vladislav Ribnikar nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Guverinoma yahagurukijwe ikubagahu n’ibiza byahitanye abarenga 100

Abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi berekeje mu karere ka Rubavu, mu rwego rwo guhumuriza abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryakeye. Ni imvura yibasiye intara y’Uburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru, ihitana abantu 115 barimo abarenga 100 bo mu burengerazuba n’abarenga 10 bo mu majyaruguru. Iyi […]

115 personnes confirmées mortes à  la suite des fortes pluies au Rwanda

115 personnes ont Ă©tĂ© confirmĂ©es mortes dans les provinces de l’Ouest et du Nord à  la suite des fortes pluies et des inondations de la nuit dernière, et le nombre de morts continue d’augmenter . Franà§ois Habitegeko, gouverneur de la province occidentale du Rwanda, a confirmĂ© le bilan des morts. “Il a plu abondamment toute […]

Nyamagabe:Akurikiranyweho kwiba no kwica umuntu abanje kumumena agatuza

image_2023-05-03_044644860.png

Mu karere ka Nyamagabe urwego rw’ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo ushinjwa kwica umuntu umurambo akawuta mu mugezi. Ibyo byabereye mu murenge wa Kibumbwe mu ijoro ryo kuwa 3 mata 2023 ahana saa 10 h 00 z’ijoro. Nkurikiyimfura Joseph, ubwo yari mu nzira agenda, uyu mugabo wamwishe yari yamuteze amukubita ibuye maze rimumena amagufa yo mu gatuza ahita […]

FARDC yerekanye abantu ivuga ko ari inyeshyamba za M23 yafatiye muri Masisi

Abantu basaga 10 bivgwa ko ari inyeshyamba za M23 kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Gicurasi, beretswe itangazamakuru i Goma mu gikorwa kiyobowe n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru Lt. Col. Guillaume Ndike Kaiko . Aba berekanwe ngo bafatiwe muri Teritwri ya Masisi mu bursirazuba bwa Repubulikka ya Demokarasi ya Congo. Col. Ndjke ati “Aba […]

Abapfuye biyirije ubusa muri Kenya , bane mu basuzumwe byagaragaye ko bishwe

image_2023-05-03_024753396.png

Nyuma y’uko Pasiteri Paul Mackenzie atawe muri yombi ndetse akagezwa imbere y’ubutabera mu ntangiro z’icyi cyumweru, kuri ubu hakozwe isuzuma ibizamini bigaragaza ko 4 muri 30 bamaze gusuzumwa bigaragara ko bishwe. Johansen Oduo, impuguke muri Guverinoma mu byerekeye gukora ibizamini ku mpfu, yasobanuye ko mu isuzuma ryakozwe kuri uyu wakabiri ryagaragaje ko abana batatu bakubiswe […]

RDC: HRW yamaganye itegeko ryitiriwe Tshiani ivuga ko rigamije kwegezayo Katumbi

capture-37.jpg

Umuryango utegamiye kuri Leta w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW), urahamagarira inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwanga umushinga w’itegeko ryitiriwe Noà«l Tshiani bikomeje kuvugwa ko rigamije kubuza umunyapolitiki Moise Katumbi kuziyamamariza kuyobora igihugu . HRW ivuga ko abategetsi ba Congo bashobora gukoresha iri tegeko kugira ngo babuze abakandida bamwe kwitabira amatora […]

Urwego rw’ubuvuzi ni rwo rwafatiwemo benshi bakoresha impamyabumenyi mpimbano

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko urwego rw’ubuvuzi ari rwo rufite abantu benshi baketsweho gukoresha impamyabumenyi mpimbano kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Mata 2023. Imibare ya RIB, nk’uko The New Times yabitangaje, igaragaza ko muri ibi bihe hafashwe abantu 75 bakoresha izi mpamyabumenyi, barimo abaforomo n’ababyaza 44, abo mu burezi ni 9, ba enjenyeri […]

Bigenda bite ngo umuntu agire amaraso macye mu mubiri?

pexels-andrea-piacquadio-3808008.jpg

Ni kenshi uzajya w’umva bavuga ko umuntu runaka yajyanywe mu bitaro kubera kugira ikibazo cy’amaraso macye mu mubiri we. Icyo kibazo gifatwa nk’ikitarusange ku bantu bamwe nabamwe batabona ibyo umubiri wabo ukeneye ngo barusheho kugira ubuzima buzira umuze. Ubusanzwe kugira amaraso macye biterwa n’impamvu zitandukanye ariko izingenzi harimo kudafata amafunguro akungahaye ku butare bwa fer,ariko […]

Dr Habineza arasaba abahinzi kugabanya ifumbire mvaruganda bakoresha

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Green Party) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, arasaba abahinzi kugabanya ifumvire mvaruganda bakoresha, kuko igira ingaruka nyinshi ku buzima. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kuyobora inama y’abanyamuryanyo ba Green Party batuye mu ntara y’Amajyaruguru iherutse kubera mu karere ka Musanze, Dr Habineza, yasobanuye ko ifumbire mvaruganda iteza […]

Chancellier w’u Budage agiye kugirira uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba

Umuyobozi w’u Budage, Olaf Scholz arateganya kuganira ku ntambara ibera muri Sudani, kwerekana ko ashyigikiye inzira y’amahoro muri Ethiopia ndetse gushaka ubufatanye ku ngufu zitangiza ikirere na Kenya mu ruzinduko azagirira muri Afurika y’Iburasirazuba muri iki cyumweru nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri uyu wa Kabiri . Uru ruzinduko rwa Scholz rw’iminsi itatu muri Ethiopia na Kenya, […]

Papa Francis yirukanye umupadiri w’Umunyarwanda muri Kiliziya

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yirukanye burundu muri Kiliziya Padiri Munyeshyaka Wenceslas ukomoka hano mu Rwanda. Uyu mupadiri wabarizwaga muri Diyosezi ya Evreux mu Bufaransa, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yakoreraga umurimo muri Paruwasi ya Sainte famille mu mujyi wa Kigali. Munyeshyaka yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye […]

Rusizi: Ubuyobozi bushya bwa Nkamira SACCO bwiyemeje kwirinda imicungire mibi yeguje ababubanjirije

Niyonzima Donatien avuga ko biteguye gukora impinduka, ibibazo byahahoraga bikaba amateka

Nyuma y’igihe kirekire cya bombori bombori yaterwaga n’imicungire itanoze n’inyereza ry’umutungo w’abatuage ubitse muri Nkamira SACCO ya Kamembe, byatumye abayiyoboraga mbere bavanwaho n’abakozi hafi ya bose bagasezererwa hakazanwa abandi, ubuyobozi bushya bwayo, burizeza ko ibyayivuzwemo icyo gihe cyose bigiye kuba amateka. Bwabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com nyuma y’inama y’inteko rusange yabo iherutse kuba, yasobanuraga uko bihagaze […]

Abahitanwe n’imvura yaraye iguye mu gihugu barenze 100

Abantu 109 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaraye igwa mu turere dutandukanye tw’intara y’amajyaruguru ndetse n’iy’Uburengerazuba. Ni amakuru yemejwe na Guverineri w’iyi ntara, Habitegeko Franà§ois. Kuva mu ijoro ryakeye imvura idasanzwe yaraye igwa mu bice bigize intara y’Iburengerazuba ndetse n’iy’amajyaruguru. Guverineri Habitegeko yari yavuze ko amakuru y’ibanze afite ari […]