
Mu karere ka Nyamagabe urwego rw’ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo ushinjwa kwica umuntu umurambo akawuta mu mugezi.
Ibyo byabereye mu murenge wa Kibumbwe mu ijoro ryo kuwa 3 mata 2023 ahana saa 10 h 00 z’ijoro.
Nkurikiyimfura Joseph, ubwo yari mu nzira agenda, uyu mugabo wamwishe yari yamuteze amukubita ibuye maze rimumena amagufa yo mu gatuza ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru avuga ko Nkurikiyimfura akimara gukubitwa iryo buye yahise yikubita hasi maze uwo mugabo aramusanganira amwaka ibyo yari afite birimo n’ibyo yari yambaye maze ahita yirukankira mu bihuru byari biri hafi aho.
Ubushinjacyaha bukuru, bwabwitangarije itangazamakuru ko uregwa yemera ko yakoze ubwo bwicanyi agendereye kumwambura ibyo yarafite.
Ikibuye yamwicishije kigaragara iruhande rw’akagezi ka Munyazi ari nako yamujugunyemo akimara ku mwambura ubuzima.
Ibizamini byafashwe byerekana ko nyuma yo gusuzuma umurambo, byagaragaje ko ukekwaho ubwicanyi yakubise ibuye mu gituza ku ruhande rw’iburyo.
Uyu mugabo n’ahamwa n’ibyo byaha , ingingo ya 107, niyo azahanishwa n’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda.
Iryo tegeko rivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kwica ahanishwa igifungo cya burundu.
Ingingo ya 107 nayo ivuga ko iyo umuntu ahamwe n’icyaha cyo kwica yitwaje intwaro nabwo afungwa burundu.


