
Ni kenshi uzajya w’umva bavuga ko umuntu runaka yajyanywe mu bitaro kubera kugira ikibazo cy’amaraso macye mu mubiri we.
Icyo kibazo gifatwa nk’ikitarusange ku bantu bamwe nabamwe batabona ibyo umubiri wabo ukeneye ngo barusheho kugira ubuzima buzira umuze.
Ubusanzwe kugira amaraso macye biterwa n’impamvu zitandukanye ariko izingenzi harimo kudafata amafunguro akungahaye ku butare bwa fer,ariko aho ni cyane ku gitsinagore.
Ikindi kandi iyo intete zitukura(Red Blood Cells) zagabanutse muri rusange, habaho ikibazo cy’amaraso macye kuko ubusanzwe nizo zibonekamo protein itwara umwuka wa oxygen uzwi ku izina rya Hemoglobine.
Iyo rero bapima amaraso yawe bareba ko atari make ,bapima Hemoglobin ,aho bareba ingano yayo mu maraso ,bityo igipimo cyiza cyo kureba ko ufite amaraso make ni ugupima mu maraso yawe.
Iyo umuntu yagize ikibazo cy’amaraso macye, kimwe mu bimenyetso n’uko ashobora nko guhumeka insigane arwana no kwinjiza umwuka uhagije hakaba hari n’igihe umutima uteye cyane.
Reka turebere hamwe bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ufite amaraso make mu mubiri
Iyo ufite amaraso macye uruhu rushobora kwereruka, nko mu biganza ,mu gice cy’ijisho ndetse no mu bworo bw’ibirenge ubona hererukana ,hatakaje ibara ry’umutuku ahubwo hajya gusa umweru.
Ibyo bigaterwa nuko ya Poroteyine ya Hemoglobin iba yabaye nkeya mu maraso kandi burya iyo Hemoglobin ninayo itanga ririya bara ry’amaraso ritukura ,bityo iyo ari nke bitera kweruruka muri ibyo bice twavuze.
Guhorana umunaniro nabyo biri mu bimenyetso by’uko ushobora kuba ufite amaraso make mu mubiri ,aho biterwa nuko umubiri uba utabona umwuka uhagije wo gukoresha kugira ngo ubone imbaraga.
Kunanirwa bya hato na hato, mu gihe waba ukoze n’akantu gato kuburyo utangira guhumagira.


