Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Samia ari i Moscow mu Burusiya kuva ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena, mu ruzinduko rugomba kumara iminsi ine.
Ni uruzinduko yatumiwemo na Perezida Vladimir Putin, rukaba rugamije kurushaho gushimangira umubano hagati ya Tanzania n’u Burusiya, by’umwihariko mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari n’iterambere ry’ubukungu.
Uru ruzinduko kandi ni urw’amateka, kuko urwa kabiri gusa Perezida wa Tanzania agiriye mu Burusiya nyuma y’urwo Julius Nyerere yagiriye i Moscow mu 1969.
Perezida Samia Suluhu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ibiganiro bye na Putin byagarutse ku buryo bwo kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ibikorwa remezo ndetse n’ubukerarugendo.
Umukuru w’Igihugu cya Tanzania yashimangiye ko we na Perezida w’u Burusiya bishimiye intambwe imaze guterwa mu mubano w’ibihugu bayoboye.
Ati: “Twishimiye hamwe izamuka ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu, bwiyongereyeho 72% hagati ya 2020 na 2025. Ariko kandi, dushingiye ku mateka maremare y’ubufatanye n’ubucuti hagati y’ibihugu byacu, twemeranyije kongera imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari kugira ngo abaturage b’ibihugu byacu barusheho kubona inyungu mu bukungu no mu mibereho myiza.”
Samia yavuze kandi ko we na Putin baganiriye ku buryo bwo gufungura amahirwe mashya ku baturage no kwihutisha iterambere ry’imibereho n’ubukungu binyuze mu gushora imari no guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ingenzi.
Uretse ibiganiro yagiranye na Putin muri Kremlin, biteganyijwe ko Perezida Samia azanitabira ibikorwa bitandukanye birimo ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu rya St. Petersburg, aho ategerejwe kuganira n’abashoramari ndetse n’abayobozi b’ibigo bikomeye byo mu Burusiya mu rwego rwo gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.


