Ibikubiye mu biganiro Perezida Samia Suluhu uri mu Burusiya yagiranye na Putin

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin. Samia ari i Moscow mu Burusiya kuva ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena, mu ruzinduko rugomba kumara iminsi ine. Ni uruzinduko yatumiwemo na Perezida Vladimir Putin, rukaba rugamije kurushaho gushimangira […]

U Rwanda rwagarutsweho mu kibazo cyabujije Dr. Muganga kuba Minisitiri muri Uganda

Dr. Lawrence Muganga usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria University yo muri Uganda, yabuze amahirwe yo kwemezwa nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, nyuma yo kutemerwa n’Akanama ka Komisiyo Ishinzwe Kwemeza Abashyirwa mu myanya ya Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko. Muganga yari aherutse gushyirwa muri Guverinoma nshya ya Perezida Yoweri […]

RDC: Inyeshyamba za ADF zongeye kwivugana abasivili 16 muri Mbau

Sheferi ya Mbau, iherereye muri Teritwari ya Beni, mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa RDC, yibasiwe n’ikindi gitero cy’abarwanyi ba Allied Democratic Force (ADF) mu ijoro ryo ku wa Kabiri, rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Kamena. Nibura abasivili 16 baguye muri icyo gitero. Abahohotewe batunguwe, bamwe bari ku kiriyo, abandi bari […]

Radari ntizica iryera: Sobanukirwa intwaro ziteye ubwoba za Moscou

Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gufata indi ntera, Moscou yongeye gukoresha ubwoko bw’ibisasu n’indege zitagira abapilote biri mu bihangayikishije cyane isi. Mu mezi ya vuba, ibikorwa byo kurasa missiles zo mu ntera ndende no kohereza drones byakajije umurego, ibintu inzobere mu by’umutekano zivuga ko bishobora guhindura uburyo iyi ntambara iri kugenda. […]

Umunsi Marco Rubio yita Trump umutekamutwe utazagira icyo agezaho Amerika

Nta muntu n’umwe mu bakurikiranira hafi politiki wigeze atekereza ko ikiganza cya Donald Trump n’ubunini bw’igitsina byahinduka ingingo yo kugenderaho mu kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu 2016, ariko byarabaye bikozwe n’uwari Senateri wa Florida, Marco Rubio, ubu akaba ari umuntu wegereye Trump mu butegetsi bwe. Hari mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare mu 2016, […]

Kigali ntiyakomeza kwikorera umutwaro yonyine: Abasesenguzi b’i Washington

Abasesenguzi bazwi mu bibazo by’umutekano muri Afurika bakomeje kugira ijambo rikomeye mu buyobozi bwa Perezida Donald Trump, Liam Karr na Yale Ford, bavuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye gutangira gushyira igitutu kuri Leta ya FĂ©lix Tshisekedi niba zishaka ko amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]

UK: Igipolisi kiri mu mazi abira nyuma yo guhuhura uwo cyari gitabaye

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, avuga ko hari “ibibazo bikomeye kuri polisi” nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho ya camera zambarwa n’abashinzwe umutekano agaragaza uburyo abapolisi bitwaye mu rupfu rwa Henry Nowak. Ku wa Mbere, Vickrum Digwa, w’imyaka 23, yakatiwe gufungwa burundu ashobora gusaba gufungurwa nibura nyuma y’imyaka 21 azira gutera  umwana w’ingimbi icyuma […]

AFC M23 ishobora kwitangaza nka Leta yigenga, iri gucungana na Tshisekedi 

Umutwe wa AFC/M23 wateguje ko uzahita witangaza nka Leta yigenga, mu gihe Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azaba atangiye urugendo rwo guhindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi. Jeune Afrique yatangaje ko hari abantu bo muri uriya mutwe bayihamirije ko “FĂ©lix Tshisekedi naramuka atangiye urugendo rwo guhindura itegeko nshinga, […]

Niba ukora ibi bintu 7 uri kwangiza impyiko zawe

Impyiko ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigize umubiri w’umuntu. Zifasha gusukura amaraso, gukuramo imyanda iva mu mubiri no kugenzura imikorere y’ibice bitandukanye by’umubiri. Abaganga bavuga ko hari ingeso nyinshi abantu bakora buri munsi zishobora gutuma impyiko zangirika buhoro buhoro, rimwe na rimwe umuntu ntabimenye kugeza ikibazo gikomeye. Dore zimwe mu ngeso zikunze kuvugwa nk’izishyira impyiko […]

Rwambikanye hagati ya Amerika na Iran mu kigobe cy’u Buperesi

Umwuka mubi wongeye kugaragara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igitero cya misile bivugwa ko cyagabwe na Iran ku birindiro bya gisirikare biri mu bihugu bya Bahrain na Kuwait. Nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaje, Iran yarashe misile za balistique zigana muri ibyo bihugu byombi. Icyakora, izo misile zose zaba zarafatiwe mu […]

Paris: Perezida Kagame yashimiye Macron na Sarkozy

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye ubutwari bwa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu kwemera uruhare igihugu cye cyahize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anashimira uwahoze ari perezida, Nicolas Sarkozy, waharuye inzira zo kugera kuri ibi. Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Kamena 2026, mu muhango wo […]

RDF yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 23 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde

Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri ushize zakiriye ku cyicaro gikuru, Kimihurura, itsinda rigizwe n’abanyeshuri 23 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde, mu rwego rw’uruzinduko rw’amasomo bari kugirira mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 6 Kamena 2026. Iri tsinda ryahawe ikiganiro kirambuye ku rugendo rwa RDF rwo kwiyubaka no […]

Kinshasa: Ubuzima bwahagaze kubera umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegeko nshinga 

Ubuzima bwahagaze mu Mujyi wa Kinshasa kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena, nyuma y’umuhamagaro wa “ville morte” watanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, mu rwego rwo kwamagana umugambi bavuga ko ushobora gutuma ahindura Itegeko Nshinga akaziyamamariza indi manda. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari basabye abaturage kutagira igikorwa […]

Espagne yanze kwakira umukino wari guhuza RDC na Chili kubera Ebola

Umukino wa gicuti w’ikipe ya DR Congo na Chili wagombaga kubera muri Espagne mu cyumweru gitaha wahagaritswe nyuma y’uko abategetsi baho batangaje impungenge zabo ku kiza cya Ebola kuvugwa muri icyo gihugu cya Afurika. Juan Franco ukuriye umujyi wa La Linea de la Conception, yasinye itegeko ribuza uwo mukino gukomeza nk’uko byari biteganyijwe, wari kuba […]