
Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Kamena 2026, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina rya ‘Les Archives’ rwubatse ku nkombe z’Umugezi wa Seine.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame hari aho yagize ati: “Guhangana n’uruhare wagize mu mateka bisaba ubutwari nyabwo, kuko bitera kurwanywa gukabije n’abafite ibyo bagomba gusubiza. Ukeneye imyumvire ikomeye y’ubumuntu kugirango ubibone. Perezida Macron, ndashaka kubashimira ku bintu byombi: ubutwari n’ubumuntu. Wemeye ko u Bufaransa bwashoboraga guhagarika jenoside, ariko ntibwayihagaritse.”

Perezida Kagame yakomeje aboneraho no gushimira Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa.
Ati: “Mu gusubiza, nasobanuye amagambo yawe (Macron) nk’ikintu gifite agaciro kuruta gusaba imbabazi: ari cyo ukuri. Uyu muryango wafunguwe bwa mbere na Perezida Nicolas Sarkozy, kandi ndashaka kumushimira uyu munsi.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaraga ko iri gutegurwa kandi u Bufaransa bwari mu mwanya wihariye wo kubibona no kugira icyo bukora.
Ati: “Byatwaye igihe kinini kugirango u Bufaransa bwemere uruhare rwabwo, bituma ububabare bwiyongera. Kandi ku ngingo zimwe, ntituragera ku bwumvikane. Ndumva neza ibyiyumvo by’abacitse ku icumu n’ababunganira, bakomeje kutanyurwa n’ibivugwa”.
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ariko ko yizera ko akazi kamaze gukorwa katangije urugendo rugana ukuri, bidasubirwaho kandi u Bufaransa atari bwo bwonyine bwemeye uruhare rwabwo.
Ati: “Ibindi bihugu byinshi na byo byarabikoze, ariko nta na kimwe cyigeze kigera aho u Bufaransa bwageze mu guhindura amateka no kwemera uruhare rwabwo muri ayo makuba. ”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagaragaje ko uru rwibutso ari ingenzi cyane kuko rushyira ukuri ku ibuye kandi rukarinda ukuri ukutagira umutima kw’ibihe binyuze mu kwigisha abazima.


