Umukino wa gicuti w’ikipe ya DR Congo na Chili wagombaga kubera muri Espagne mu cyumweru gitaha wahagaritswe nyuma y’uko abategetsi baho batangaje impungenge zabo ku kiza cya Ebola kuvugwa muri icyo gihugu cya Afurika.
Juan Franco ukuriye umujyi wa La Linea de la Conception, yasinye itegeko ribuza uwo mukino gukomeza nk’uko byari biteganyijwe, wari kuba ku wa kabiri utaha tariki 09 Kamena.
Icyo cyemezo ngo ni “ingamba yo kwirinda” kandi ngo cyashingiwe ku nama zatanzwe n’urwego rushinzwe ubuzima rw’akarere ka Andalusie ndetse n’urwego rw’ubuzima rw’uwo mujyi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri DR Congo ryatangaje ko iyi kipe n’abari kumwe na yo bubahirije ingamba zose z’ubwirinzi z’ubuzima kandi bubahiriza amabwiriza yose mpuzamahanga.
Mu itangazo, FECOFA yongeraho ko iri mu biganiro n’abashinzwe umupira w’amaguru muri Espagne kugira ngo uwo mukino wongere kwemererwa kuba.
Umujyi wa La Linea wo ku mwaro, uzwiho kuba utuwe n’abantu bagera ku 65,000 kandi uherereye hafi y’umupaka wa Gibraltar, wari kwakira uyu mukino w’aya makipe yombi arimo kwitegura kuzajya mu gikombe cy’isi kizatangira mu cyumweru gitaha.
Les Léopards ya DR Congo ubu irimo kwitoreza mu Bubiligi nyuma y’uko bahagaritse imyiteguro yari kubera i Kinshasa kubera ubwoba bwa Ebola ivugwa mu burasirazuba bw’igihugu.
Byitezwe ko kuri uyu wa gatatu DR Congo ikina umukino wa gicuti na Denmark i Liege mu Bubiligi.


